U Rwanda na Uganda byashyize umukono ku masezerano ane y’ubufatanye agamije kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi urimo kuvugururwa.
Amasezerano yasinywe akubiye mu nzego zirimo ubutabera n’Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by’amategeko, ibiganiro n’ubujyanama mu bya politiki ndetse n’amasezerano ku bibazo by’abinjira n’abasohoka.
Yasinywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu ihuje ku nshuro ya 11 Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije guteza imbere imibanire myiza.
Uyu muhango wakurikiranywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Uganda, Gen Jeje Odongo nyuma y’ibiganiro byabahuje mu muhezo.
Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko iyi nama ihuza u Rwanda na Uganda ari ingenzi mu kurushaho kongera gutera intambwe yimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Ati: ” Iyi nama n’ingenzi, igaragaza indi ntambwe ifatika binyuze muri gahunda isanzweho yo kongera gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi umaze igihe kirekire.”
Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Gen. Odongo Abubakhar Jeje yavuze ko amasezerano y’ubufatanye aza gushyirwaho umukono n’ibihugu byombi atagomba kurangirira mu mpapuro ahubwo ko akwiye kuba umusingi w’ibikorwa bifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Aya masezerano akaba yitezweho kurushaho kubyutsa umubano w’ibihugu byombi wangiritse guhera mu 2017.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda kandi yatangaje ko yishimiye kuba u Rwanda rwemereye Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines gukorera ingendo mu Rwanda.
Tanzania yemeje ko icyorezo cya Marburg cyageze muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’uko ibisubizo byo muri Laboratwari byafashwe ku bantu bari barwaye indwara itazwi, ndetse bamwe baranapfa, byaje byemeza ko ari icyorezo cya Marburg. Byemejwe ko Marburg yageze muri Tanzania Abagera kuri batanu (5) mu bantu umunani (8) bagaragayeho icyo cyorezo barapfuye, mu bapfuye harimo n’umukozi wo kwa muganga. Muri rusange abagera ku 161 ni bo byagaragaye ko […]
Post comments (0)