Inkuru Nyamukuru

Aba Ofisiye 24 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ahabwa abakozi ba UN

todayMarch 25, 2023

Background
share close

Aba Ofisiye 24 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bahawe impamyabumenyi ku masomo agenerwa abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UNSOC), yateguwe ku bufatanye n’Ishuri rya gisirikare ‘Rwanda Peace Academy’ (RPA).

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, uyoborwa n’Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Colonel (Rtd) Jill Rutaremara.

Col (Rtd) Rutaremara, yavuze ko intego y’aya masomo ari ugutegura aba Ofisiye kuva ku rwego rwa Kapiteni kugeza kuri Liyetona Koloneli, ku bijyanye n’inshingano z’abakozi ba UN mu bihugu bitandukanye, ku cyicaro gikuru cyangwa no ku rwego rw’Ingabo mu gihugu.

Uwo muyobozi yagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi abo basirikare bahawe, bizabafasha gukora imirimo itandukanye mu buryo bunoze kandi bw’umwuga, no kubayobora ku buryo Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’amahoro ukora.

Aya masomo yamaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, atangwa ku bufatanye bw’kigo cy’Abongereza gishinzwe amahoro, ishami rya Afurika (BPST-A).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibikubiye mu ibaruwa Paul Rusesabagina yandikiye umukuru w’Igihugu asaba imbabazi

Minisiteri y'Ubutabera ku wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023, nibwo yasohoye itangazo rivuga ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba. Ibaruwa yanditswe na Paul Rusesabagina, yandikiye Perezida Kagame asaba kubabarirwa, bigaragara ko yanditswe tariki 14 Ukwakira 2022. Muri iyi baruwa, Paul Rusesabagina atangira agira ati: "Nyakubahwa, Mbandikiye nicishije bugufi nsaba imbabazi kugirango nzashobore […]

todayMarch 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%