Inkuru Nyamukuru

Abofisiye mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda basoje amasomo y’ubuyobozi

todayMarch 25, 2023

Background
share close

Abofisiye 36 bo mu Ngabo z’u Rwanda n’abofisiye babiri ba Polisi y’Igihugu amasomo y’ibanze y’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu taliki ya 24, uyoborwa n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (ACOS) Lt Gen Mubarakh Muganga.

Lt. Gen. Mubarakh Muganga, yavuze ko ayo masomo bahawe yabongereyeye ubushobozi bwose bakeneye mu igenamigambi no gutegura ibikorwa bya gisirikare, ubumenyi ku bw’inyungu z’umutekano w’Igihugu ndetse n’ihindagurika mu miterere y’umutekano, ndetse no gusobanukirwa n’ibibazo by’umutekano mu Karere no ku Isi.  

Yagize ati: “Ndahamya ntashidikanya ko gusoza aya masomo bisigiye buri wese muri mwe ubuhanga, ubumenyi n’imyitwarire ikenewe mu kubategurira kuba abayobozi bareba kure kandi batanga ibisubizo by’ibibazo bihari.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare Col Jean Claude Ngendahimana, yashimiye imyitwarire myiza yo ku rwego ruhambaye, imikoranire ndetse n’ubushake abo bofisiye bagaragaje mu gihe bahabwaga amasomo.

Ayo masomo y’ibanze bahawe mu cyiciro cya 20 yamaze ibyumweru 20 kuko yahereye taliki ya 31 Ugushyingo 2022 akaba yasoje kuri uyu wa Gatanu taliki ya24 Werurwe 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

OIF yahaye Ingabo z’u Rwanda ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) n’Ikigo cy’u Bufaransa mu Rwanda (Institut Français du Rwanda), bashyikirije ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa, abasirikare b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023. Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu gutanga amasomo y’Igifaransa birimo ibitabo, ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) ndetse n’ibikoresho bifata amajwi n’amashusho, bigenewe ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Bugesera, mu rwego rwo guteza imbere […]

todayMarch 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%