Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, kuva ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, asimbura Rosemary Mbabazi wari kuri uwo myanya kuva mu 2017.
Dr Abdallah Utumatwishima
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, iya 111 n’iya 112, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yagize Dr Abdallah Utumatwishima Minisitiri w’Urubyiruko.
Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana. Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.
Madamu Rose Marry yahise agirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana. Asimbuye Aissa Kirabo Kacyira wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu kuva muri Nyakanga 2019.
Parfait Busabizwa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Parfait Busabizwa
Muri iryo tangazo rimwe ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, rigaragaza ko hashyizweho abandi ba ambasaderi n’abahagarariye inyugu z’u Rwanda mu bindi bihugu batandukanye.
Muri abo barimo Vincent Karega wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ububiligi. Asimbuye Dr Sebashongore Dieudonné.
Kugeza mu Kwakira 2022, Ambasaderi Karega yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Igihugu cyamwirukanye nyuma y’uko umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.
Dr Richard Masozera wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yahawe inshingano muri Tchèque. Ni ambasade nshya igiye kuvuka kuko ubusanzwe uwari ufite izi nshingano zo kureberera Tchèque, yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage.
Ni mu gihe Jenerali Majoro Charles Karamba wari usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi wagenwe u Rwanda muri Repubulika ya Angola, akaba yasimbuwe na Fatou Harelimana.
Gen Maj Charles Karamba
Cheikh Abdul Karim Harerimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Indoneziya.
Uwahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Afurika y’iburasirazuba (EALA) Martin Ngoga yagizwe yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya asimbuye Masozera. Naho Nkubito Manzi Bakuramutsa agirwa Ambasaderi muri Repubulika ya Koreya y’Epfo asimbuye Yasmin D. Amri Sued wagiye kuri izi nshingano mu 2019.
Hategeka yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yasimbuwe na John Mirenge wigeze kuyobora RwandAir ubu akaba yari Umuyobozi wa Prime Insurance ltd.
Mu bandi bahawe inshingano Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika na Mauro De Lorenzo wagizwe Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Muri RDB, Nelly Mukazayire yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).
Yasimbuwe na Janet Karemera wari umwungirije, mu gihe Candy Basomingera wakoraga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri RCB.
Abofisiye 36 bo mu Ngabo z’u Rwanda n'abofisiye babiri ba Polisi y’Igihugu amasomo y’ibanze y’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu taliki ya 24, uyoborwa n'Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka (ACOS) Lt Gen Mubarakh Muganga. Lt. Gen. Mubarakh Muganga, yavuze ko ayo masomo bahawe yabongereyeye ubushobozi bwose bakeneye mu igenamigambi no gutegura ibikorwa bya gisirikare, ubumenyi ku bw'inyungu […]
Post comments (0)