Minisiteri y’Ubutabera ku wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023, nibwo yasohoye itangazo rivuga ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba.
Ibaruwa yanditswe na Paul Rusesabagina, yandikiye Perezida Kagame asaba kubabarirwa, bigaragara ko yanditswe tariki 14 Ukwakira 2022.
Muri iyi baruwa, Paul Rusesabagina atangira agira ati: “Nyakubahwa, Mbandikiye nicishije bugufi nsaba imbabazi kugirango nzashobore gusanga umuryango wanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari impamvu nyinshi nshingiraho ubu busabe, iz’ingenzi zikaba ari izabukuru ngezemo ndetse n’indwara zidakira mfite nzabana nazo ubuzima bwose.”
“Ndifuza kwicuza ibikorwa by’ihohohotera byakozwe na FLN bishingiye ku kazi nakoranye na MRCD. Mbere na mbere, byumvikane neza, ntabwo nihanganira ihohotera. Nta na rimwe ihohotera rigomba kwemerwa, n’igihe rikoreshejwe mu nyungu za politiki.”
Rusesabagina yanditse kandi avuga ko aramutse ahawe imbabazi, nta yindi migambi iyo ari yo yose azongera kugaragaramo irebana na politike y’u Rwanda.
Agira ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkafungurwa, ndabyumva neza ko nzamara ubuzima bwanjye busigaye ntuje kandi ntuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Binyuze muri iyi baruwa, mbemereye ko nta yindi migambi iyo ari yo yose cyangwa iya politique mfite. Ibibazo birebana na politiki y’u Rwanda nzatandukana nabyo ubudasubira.”
Akomeza agira ati: “Mu bihe biri imbere, nzi ko muzibanda ku kizatuma ahazaza h’Abanyarwanda bose hazaba hatekanye. Nizeye ko Abanyarwanda bazabasha gukemura ibyo batumvikanaho mu gihugu cyabo mu buryo buciye mu mahoro cyangwa inzira z’ibiganiro.”
“Ndizera kandi ko ugufungurwa kwanjye kuzagira uruhare n’ubwo rwaba ari ruto mu kugera kuri ibi byifizo. Ni yo mpamvu, Nyakubahwa, mbasabye kumpa imbabazi nshingiye ku mpamvu z’ibibazo by’ubuzima bwanjye kugira ngo nsange umuryango wanjye mbane nawo nk’umubyeyi n’abana n’abuzukuru be, mu gihe mukomeje gukora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bagire icyizere cy’imbere heza hazaza.”
Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.
Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.
Ni ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Post comments (0)