Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’itegeko kuri pansiyo mu Bufaransa yatumye umwami w’Ubwongereza, Charles III, asubika urugendo yari kugirira muri icyo gihugu ku wa gatanu.
Iyi myigaragambyo ikomeje guteza ikibazo cy’umutekano muke ndetse no kurushaho kuzamura ibibazo bya politike bitoroheye Perezida Emmanuel Macron.
Uru rugendo rwa mbere rw’umwami, Charles III, mu mahanga, rwari rugamije kurushaho kwimakaza umubano hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza.
Umwanzuro wo kuvugurura itegeko rya pansiyo ugamije kuvana imyaka yo kujya muri pansiyo kuri 62 ikagera kuri 64. Abaturage ntibashimishijwe no kuba Perezida Macron yarashatse gukoresha ububasha bwe agasaba ko iri tegeko ryemezwa n’inteko ishingamategeko ritabanje gutorerwa.
Igipolisi cyatangaje ko ku wa kane abantu barenga 450 batawe muri yombi, nkuko byemejwe na Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gerald Darmanin. Ni mugihe abashinze umutekano bagera kuri 441 bamaze kuyikomerekeramo.
Gutoza abana umuco wo gukunda gusoma no kubara bakiri bato, bibafasha kuzatsinda neza mu mashuri yose baziga mu buzima, no kuzagira imibereho myiza ijyana n’iterambere ry’ubukungu. Gutoza abana kumenya gusoma no kubara bakiri bato, ni kimwe mu bizagarukwaho mu kiganiro ‘EdTech Monday’, kinyura kuri KT Radio, cyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kuvugurura uburezi. Ni ikiganiro kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya, ku itariki 27 Werurwe 2023, kikanyura kuri […]
Post comments (0)