Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso yahagaritse Televiziyo y’Abafaransa France 24

todayMarch 27, 2023

Background
share close

Burkina Faso yahagaritse tereviziyo y’Abafaransa, France 24 ku butaka bwayo nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuyobozi w’umutwe w’intagondwa ziyitirira idini ya Kisilamu, Al-Qaida.

Itangazo ryashizweko umukono n’umuvugizi wa leta ya Burkina Faso kuri uyu wa mbere rivuga ko televiziyo y’Abafaransa France 24 yahaye urubuga intagondwa za Al-Qaida mu guha ijambo umuyobozi w’ishami ry’uwo mutwe ubarizwa mu karere ka Maghreb.

Umuvugizi wa leta iyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Burkina Faso, muri iryo tangazo, yashinje France 24 kwitwara nk’urubuga rwa Al-Qaida, no gukwirakwiza ubutumwa buhembera urwango bw’intagondwa za Al-Qaida.

Iri tangazo rivuga ko ibiganiro bya France 24 ku butaka bwose bw’icyo gihugu byahagaritswe ku nyungu n’umutekano by’igihugu.

Tariki 6 Werurwe nibwo televiziyo y’Abafaransa France 24 yerekanaga mu buryo bw’inyandiko, ibisubizo by’ibibazo 15 umunyamakuru wayo yabajije Abou Obeida Youssef al-Annabi, uyobora ishami rya Al-Qaida muri Maghreb.

France 24 ifatiwe ibyo bihano yiyongera kuri radiyo y’Abafaransa, RFI, yahagaritswe muri icyo gihugu mu Ukuboza umwaka ushize. RFI nayo yazize icyo Leta ya Burkina Faso yita gutangaza ubutumwa bw’umwe mu bayobozi b’imitwe y’iterabwoba.

Ahandi RFI na France 24 bitacumvikana ni muri Mali. Ibyo binyamakuru byo mu Bufaransa biri mu bikurikiranwa cyane mu bice bitandukanye bikoresha igifaransa ku mugabane w’Afurika. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta ngurane izajya ihabwa uwubatse nta byangombwa – Ikigo cy’Imiturire

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), kiratangaza ko nta muturage wubatse nta cyangombwa nyuma y’umwaka wa 2019, uzajya ahabwa ingurane igihe aho yubatse hanyujijwe ibikorwa by’inyungu rusange. Ibi bikaba bigiye kujya bikorwa mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa, ibyo itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, rivuga ko uwambuwe ubutaka, uwituje cyangwa se uwakoreye ibikorwa ku butaka bubujijwe gukorerwaho ibyo bikorwa nyuma y’uko amategeko abigena ajyaho, nta […]

todayMarch 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%