Burkina Faso yahagaritse tereviziyo y’Abafaransa, France 24 ku butaka bwayo nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuyobozi w’umutwe w’intagondwa ziyitirira idini ya Kisilamu, Al-Qaida.
Itangazo ryashizweko umukono n’umuvugizi wa leta ya Burkina Faso kuri uyu wa mbere rivuga ko televiziyo y’Abafaransa France 24 yahaye urubuga intagondwa za Al-Qaida mu guha ijambo umuyobozi w’ishami ry’uwo mutwe ubarizwa mu karere ka Maghreb.
Umuvugizi wa leta iyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Burkina Faso, muri iryo tangazo, yashinje France 24 kwitwara nk’urubuga rwa Al-Qaida, no gukwirakwiza ubutumwa buhembera urwango bw’intagondwa za Al-Qaida.
Iri tangazo rivuga ko ibiganiro bya France 24 ku butaka bwose bw’icyo gihugu byahagaritswe ku nyungu n’umutekano by’igihugu.
France 24 ifatiwe ibyo bihano yiyongera kuri radiyo y’Abafaransa, RFI, yahagaritswe muri icyo gihugu mu Ukuboza umwaka ushize. RFI nayo yazize icyo Leta ya Burkina Faso yita gutangaza ubutumwa bw’umwe mu bayobozi b’imitwe y’iterabwoba.
Ahandi RFI na France 24 bitacumvikana ni muri Mali. Ibyo binyamakuru byo mu Bufaransa biri mu bikurikiranwa cyane mu bice bitandukanye bikoresha igifaransa ku mugabane w’Afurika.
Post comments (0)