Inkuru Nyamukuru

‘Drones’ zigiye gutangira gutwara ibicuruzwa

todayMarch 27, 2023

Background
share close

Bwa mbere mu Rwanda indege zitagira abapilote ‘Drones’, zigiye kujya zigeza ku baturage no ku bantu batandukanye ibicuruzwa ndetse n’imiti, zibibasangishije aho bakorera no mu ngo zabo.

Umuyobozi wa Zipline, Benimana Shami Eden, avuga ko iyi serivisi igiye gutangira gukora muri uyu mwaka ikajya igeza ibicuruzwa ndetse n’ibintu bitandukanye aho abantu bakorera ndetse no mu ngo zabo.

Ati “Umuntu azajya atubwira aho aherereye ndetse anatumenyeshe aho ibyo indege itwaye iri bubishyire, hanyuma nayo ihaguruke ibimushyire, ku buryo Drone iri hafi kugera aho ari izajya imuha ubutumwa bumumenyesha ko isigaje iminota mike ikamugeraho, hanyuma na we yitegure kwakira ibyo azaba yatumije”.

Ubu buryo bushya bukubiyemo Drones zisa nk’aho ari ebyiri, aho hari igice kizajya kiba gishinzwe gutwara umuzigo kizwi nka ‘Droid’ n’ikindi cyo hejuru gisigaye gituma Drone ibasha kugenda.

Benimana akomeza avuga ko ari uburyo bugaragarira amaso, urebeye kure ubona ari Drone imwe ariko iyo bigeze aho bijyanye imizigo nibwo bitandukana, Droid cyangwa igikanka kikamanuka ukwacyo hasi ku butaka kugemura imizigo yatumwe, hanyuma ikindi gice cy’iyo Drone kigasigara mu kirere.

Ati “Ubu buryo bushya bwisumbuye ku bwari busanzwe kandi bukaba butanga umutekano, wo kugeza imizigo mu ngo z’abantu nta rusaku no mu mutuzo”.

Benimana avuga ko indege zizakoreshwa muri ibi bikorwa by’ubucuruzi, zizaba zitandukanye n’izisanzwe zitwara imiti n’amaraso ku bitaro no ku bigo nderabuzima.

Izi ndege za Drone zizajya zijyana ibicururzwa, imiti n’ibindi bikoresho bifite uburemere zibasha kwikorera.

Abatanga serivisi z’ubucuruzi, abakora muri za farumasi ndetse n’abacuruza imiti y’amatungo, bavuga ko iyi ari inkuru nziza, gusa bagasaba ko hasuzumwa ibiciro by’izo ngendo kugira ngo bijyane n’ubushobozi bwabo.

Uwineza Esperence avuga ko ari byiza kuko byakoroshya ubucuruzi, ndetse zikihutisha serivisi mu byiciro byose.

Ati “Ni byiza ariko bazasuzume uko ikiguzi kitaba kiri hejuru kugira ngo bitworohere natwe gukorana nabo”.

Drone zageze mu Rwanda mu 2016, zitangira kugemura amaraso n’imiti ku bitaro bya Kabgayi hifashishijwe indege 3 gusa, ubu ngo zikaba zimaze kugera kuri 75 zitanga imiti n’amaraso ku bigo nderabuzima mu gihugu. Muri iki gihe kandi Drone zinageza ku borozi imiti n’intanga z’ingurube.

Ikigo Zipline ubu kirimo gukorera mu mavuriro 430 mu Rwanda. Ku isi hose gikorera mu mavuriro agera ku 3400 mu bihugu 5 biherereye ku mugabane wa Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abimukira 19 Baguye mu Nyanja ya Mediterane bajya i Burayi

Abimukira 19 baturutse mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara baguye mu nyanja ya Mediterane nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri iyo nyanja banyuragamo berekeza mu Butaliyani. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu watangaje ayo makuru wavuze ko bari bavuye mu gihugu cya Tuniziya. Mu minsi 4 ishize ubwato 5 butwaye abimukira bwarohamye mu muri iyi nyanja buturutse mu mujyi wa Sfax. Abagera ku 9 baguye muri izi […]

todayMarch 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%