Ni umushinga yise Rindisha Crop Protection, aho yamaze gukora Porogaramu (Software) ishobora kubona ibyonnyi, hifashishijwe camera ahuza n’iryo koranabuhanga riri muri mudasobwa ye.
Uwo mushinga wafashwe nk’agashya uwo musore yavumbuye, aho washimwe na benshi ubwo bari mu imurikabikorwa ryateguwe na IPRC-Rumba, bagaragaza udushya twahanzwe n’abanyeshuri biga muri iryo shuri, imishinga itandatu yahize indi irahembwa, harimo n’uwo mushinga wa Nshimiyimana.
Mu kugaragaza uwo mushinga, yafunguye mudasobwa ye irimo iyo software, yakwegerezaho ifoto y’inyoni urusaku rugahita rwirangira, ariko yakwegerezaho indi foto isanzwe itari iy’inyoni iyo software ntigire urusaku itanga.
Yavuze ko uwo mushinga uzakumira abantu bahinga ibinyampeke cyane cyane umuceri, bikumira no gukoresha abana mu mirima barinda inyoni ko zona, aho bamwe byagaragaye ko bata ishuri bagiye kurinda imirima, bikazafasha n’abahinzi gukoresha amafaranga make yo kurinda inyoni kuza kubonera.
Ati “Ni umushinga uje gukemura ikibazo kiboneka mu mirima cyane cyane ku bahinga umuceri. Umuceri uragera mu gihe cyo kugira impeke inyoni zikaza kona, bikaba ikibazo ku bahinzi batanga amafaranga menshi ndetse bakura abana mu mashuri, kugira ngo bajye kurinda umuceri”.
Ati “Ubusanzwe abaturage barindishaga umuceri wabo binyuze mu makoperative, aho hegitari eshanu bajyaga batanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 300, mu gihe uzagana iryo koranabuhanga azajya yishyura amafaranga ibihumbi 120, binamworohereza ko umwana we adakenewe mu murima akajya ku ishuri”.
Nshimiyimana witeguye gusoza amasomo ye muri Gicurasi 2023, yavuze uburyo iryo koranabuhanga rizagera ku bahinzi aho umuhinzi azakenera kurikoresha bijyanye n’igihe cy’ubuhinzi bwe rizajya ricungirwa muri mudasobwa ye.
Ariko avuga ko abafite ubushobozi bemerewe no kuba bagura porogaramu bazajya bicungira ubwabo mu gihe cyose bari mu buhinzi, bitabaye ngombwa ko baza kwishyura muri buri gihembwe cy’ihinga.
Yavuze ko bagira ikibazo cy’ubushobozi bubafasha kubaka neza imishinga baba batekereza gukora, ati “Turi urubyiruko rurara amajoro, ndetse n’amanywa kugira ngo tubashe kuzana ikoranabuhanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, turakora cyane kuko ubumenyi turabufite, ariko ikibazo kitugora ni ukubura ubushobozi bukomeza ibyo twubaka”.
Imishinga itandatu ya mbere yarahembwe
Arongera ati “Ngira igitekerezo cyakubaka igihugu, ariko nabura umuterankunga bikaguma mu bitekerezo gusa, icyo dusaba abaterankunga abo ari bo bose, uwo ari we wese wakunda imishinga nk’iyi, turamusaba uburyo bwo kudushoboza kuko ibitekerezo biva mu mutwe wacu, biramutse bifashijwe byabyarira Igihugu umusaruro”.
Uwo mushinga wa Nshimiyimana, uri mu mishinga itandatu yahembwe, aho yahawe igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda.
Polisi y'u Rwanda yegukanye umudali wa Zahabu mu mukino wo kurasa wabereye mu Kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Bugesera. Umukino wo kurasa ni umwe mu mikino 13 ibera mu Rwanda mu mikino ihuza abapolisi bo mu muryango w'abayobozi ba Polisi mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasurazuba (EAPCCO).Ku mukino wa nyuma wabereye mu kigo cya Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Bugesera, ku Cyumweru tariki 26 Werurwe, u […]
Post comments (0)