Inkuru Nyamukuru

Amerika yemereye akarere ka Sahel inkunga yo kurwanya iterabwoba

todayMarch 28, 2023

Background
share close

Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, mu ruzinduko arimo muri Ghana, yemereye iki gihugu n’ibindi byo mu karere ka Sahel, inkunga ya Amerika ingana na miliyoni zirenga 100 z’amadolari.

Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo kugirira muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika, yashimangiye avuga ko inyungu za Amerika mu bihugu bya Afurika zirenze guhangana n’u Bushinwa.

Harris yavuze ko iyo nkunga y’amafaranga angana na miliyoni 139 z’amadolari, ahanini azafasha gukemura ibibazo by’intambara mu karere ka Sahel, aho intagondwa z’iyitirira idini ya Islam mu bihugu bya Benin, Ghana, Guinea, Côte d’Ivoire na Togo.

Kamala Harris ibi yabitangarije ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Ghana, ari kumwe na Perezida, Nana Akufo-Addo.

Harris nyuma yo kuva muri Ghana azahita yerekeza mu burasirazuba bwa Afurika, muri Tanzania, asoreze muri Zmbia mbere yo gusubira muri Amerika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya inkomoko y’izina ‘Ku mukobwa mwiza’

Iyo uvuze Ku mukobwa mwiza, abantu benshi bahita bumva ikorosi rikunze kuberamo impanuka riherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ukomeza ugana ahitwa mu Rwabuye, ugiye kwinjira mu mujyi wa Huye. Ku mukobwa mwiza haba ikorosi rikunda kugora abashoferi Kigali Today yaganiriye n’abatuye hafi yo Ku mukobwa mwiza, bayitangariza amakuru arebana n’inkomoko y’iryo zina, bigaragara ko rikomoka ku mateka yabereye muri aka […]

todayMarch 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%