Kuva ku wa mbere tariki 27 Werurwe, Perezida w’Inama y’Igihugu yo ku rwego rwa Sena muri Namibia, Lukas Sinimbo Muha n’itsida ayoboye ari mu ruzinduko rw’iminsi 5 mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda François Xavier Kalinda.
Mu biganiro yagiranye na Perezida wa SENA y’ u Rwanda, Kalinda François Xavier na Perezida w’Inama y’igihugu ( National Council ) yo ku rwego rwa SENA muri Namibia, Lukas Sinimbo Muha byibanze cyane ku mikorere ya SENA ubwayo, uburyo ifatanya n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ndetse n’uburyo hari ibikorwa byihariye bya SENA n’ibyo imitwe yombi ihuriraho.
Mu butumwa Sena y’u Rwanda yashyize muri Twitter, Lukas Sinimbo Muha yavuze ko hari ibyo bazigira ku Rwanda bazashingiraho bahindura amwe mu mategeko y’iwabo muri Namibia.
Yagize ati “Ntekereza ko tutakwicara ngo twumve ko ibyo dukora iwacu muri Namibia bihagije kuko twakwigira ku nteko zo mu bindi bihugu ni uburyo zikora, tukiga uburyo tuvugurura ibyo dufite mu mategeko nk’inyandiko zituyobora mu bikorwa byose dukora.”
Perezida wa SENA y’ u Rwanda, Kalinda François Xavier avuga ko bateganya gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’inteko zombi bikaba gutegurwa neza bikanozwa. U Rwanda na Namibia ngo ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye.
Lukas Sinimbo Muha yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atemberezwsa ibice birugize ndetse amateka y’u Rwanda kugera kuri Jenoside asobanurirwa n’uburyo yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azanasura inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse anasure abayobozi batandukanye muri iki gihe cy’uruzinduko rwe.
Post comments (0)