Inkuru Nyamukuru

Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa

todayMarch 28, 2023

Background
share close

Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa, nyuma yaho ikamyo ya rukururana ikoze impanuka ikawufunga, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2023 mu rukerera.

Umuhanda ubu wafungutse

Urubuga rwa Twitter rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rwatangaje ko uyu muhanda wari wafunzwe n’ikamyo ya rukururana, ubwo yari igeze i Kanyinya mu Karere ka Rulindo, igakora impanuka.

Polisi yagize iti: ” Turabamenyesha ko hari impanuka y’ikamyo yabereye Kanyinya mu Karere ka Rulindo yafunze umuhanda Kigali-Rulindo muri uyu mugoroba. Mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda ikomeje, uyu muhanda urakoreshwa n’ibinyabiziga bito gusa.”

Polisi ivuga ko hahise hatangiye ibikorwa byo kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa, bikaba byagezweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika yemereye akarere ka Sahel inkunga yo kurwanya iterabwoba

Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, mu ruzinduko arimo muri Ghana, yemereye iki gihugu n’ibindi byo mu karere ka Sahel, inkunga ya Amerika ingana na miliyoni zirenga 100 z’amadolari. Mu rugendo rw'iminsi itatu arimo kugirira muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika, yashimangiye avuga ko inyungu za Amerika mu bihugu bya Afurika zirenze guhangana n’u Bushinwa. Harris yavuze ko iyo nkunga y'amafaranga angana na miliyoni 139 z’amadolari, ahanini azafasha […]

todayMarch 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%