Inkuru Nyamukuru

Byemejwe ko Rayon Sports izakina n’Intare FC umukino wo kwishyura

todayApril 5, 2023

Background
share close

Nyuma y’impaka n’inama zitandukanye, byemejwe ko ikipe ya Rayon Sports igomba gukina n’Intare FC umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro.

Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yamaze gufata umwanzuro nyuma y’ikibazo cyari kimaze iminsi hagati ya Rayon Sports n’Intare FC.

Nyuma y’inama zitandukanye zabaye, haje gufatwa umwanzuro w’uko hagomba gukinwa umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi, aho ubanza wari warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino wari wabereye i Shyorongi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ryagize riti: “Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kungira Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro byarantunguye ariko byarananshimishije – Mutsinzi Antoine

Mutsinzi Antoine wavutse mu 1978, wamaze guhabwa inshingano z’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko n’ubwo yatunguwe no guhabwa izo nshingano, ngo yashimishijwe n’icyo cyizere yagiriwe. MUTSINZI Antoine, umuyobozi mushya w’akarere ka Kicukiro Uwo mugabo wari usanzwe akora mu Karere ka Rulindo, aho yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yazamuwe mu ntera nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku itariki 31 Werurwe 2023, riturutse mu biro […]

todayApril 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%