Inkuru Nyamukuru

Perezida William Ruto yasuye abanyeshuri biga muri Carnegie Mellon

todayApril 5, 2023

Background
share close

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko agirira mu Rwanda, Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Perezida Dr William Ruto, yagiranye ibiganiro n’abo banyeshuri ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, nk’uko byari kuri gahunda y’uruzinduko rwe

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rurimo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Carnegie Mellon, Perezida wa Kenya Dr William Ruto yavuze ko Afurika ifite ejo heza kuko ifite ibikenewe byayifasha mu iterambere ryayo nkuko yabigarutseho.

Muri ibi biganiro kandi Perezida William Ruto yagaragarije uru rubyiruko ko ariyo mizero y’ejo heza h’Afurika, aboneraho bkubasaba gushyira umwete mubyo bakora kugira ngo bazane impinduka zikenewe kuri uyu mugabane.

Muri ibi biganiro kandi abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bagize umwanya wo kubaza ibibazo Dr William Ruto, bimwe mu bibazo byagarutsweho byibanze ku kibazo cy’ubushomeri bugaragara mu rubyiruko rwa Afurika.

Perezida Ruto yavuze ko icya mbere ari ukubaka ubushobozi bw’urubyiruko binyuze mu burezi bifite ireme, ku buryo batiga gusa ngo babone akazi ahubwo bakiga mu buryo butuma nabo bihangira imirimo.

Perezida William Ruto watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda yanasuye ndetse yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, agaragaza ko abayobozi bafite inshingano yo kwimakaza amahoro.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter Perezida Ruto yagize ati “Amahoro n’ubumwe ni wo musingi ibihugu byacu byubatseho. Inshingano y’ibanze y’abayobozi bose ni uguharanira no kwimakaza amahoro mu baturage. Ibyo duteganya byose n’imigambi tugira bishingira ku musingi w’amahoro.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata, ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, agirana ikiganiro n’Abanyakenya batuye mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo uzabonerwa igisubizo vuba – Perezida Ruto

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Perezida William Ruto wa Kenya uri mu ruzinduko mu Rwanda na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzabona igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Congo. Perezida Ruto yavuze ko hakomeje gushyirwa ingabo ziturutse mu bihugu bigize uyu muryango kujya kubungabunga amahoro muri iki gihugu mu rwego rwo kugarura amahoro. Ati “Inkuru nziza ni uko mu kwezi kumwe, […]

todayApril 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%