Inkuru Nyamukuru

Nyarugenge: Imodoka yahiye irakongika

todayApril 8, 2023

Background
share close

Imodoka yari mu Mujyi wa Kigali hafi y’Isoko rya Nyarugenge ku muhanda unyura imbere yo kwa Nyirangarama, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikaba byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023, ahagana saa cyenda.

Iyi modoka nto bakunze kwira Dudu, ifite pulake nimero RAC 585L y’umuntu ucururiza hafi y’ahabereye impanuka, yazimijwe na kizimyamoto ya Polisi imaze gukongoka, nk’uko twabitangarijwe n’uwitwa Berwa ukorera muri ako gace.

Berwa avuga ko nta wahise amenya icyateye iyo nkongi yahereye mu gice cy’imbere ahari moteri, abantu bagerageza kwigizayo izindi zari hafi y’aho yari iparitse.

Ati “Nta bantu bari bayirimo kuko yari iparitse, icyo bakoze ni ukwigizayo izari ziri hafi yayo”.

Inkongi nk’iyi ifata imodoka yaherukaga kubera ku Giticyinyoni ku itariki 13 y’ukwezi gushize kwa Werurwe 2023.

Turacyakurikirana iyi nkuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Basanze umurambo w’umusore umanitse ku gipangu

Umusore witwa Nshimiyumukiza John, bivugwa ko asanzwe yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya UTAB, basanze yishwe, umurambo we umanitse ku gipangu. Nyakwigendera yari afite imyaka 23, akaba akomoka mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, akaba yari acumbitse mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi. Mu makuru Umuvandimwe we witwa Niyobuhungiro Sosthène yahaye Kigali Today, yavuze ko mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 08 […]

todayApril 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%