Ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2023, hakinwe ikinamico yiswe Hate Radio, igaragaza imikorere ya Radiyo RTLM, yabibye imvugo z’urwango zihembera amacakubiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Madamu Jeannette Kagame na we yitabiriye kureba ikinamico Hate Radio
Iyi kinamico yakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, umuvugizi wa Guverimona, Yolande Makolo hamwe n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, James Kabarebe n’abandi bantandukanyendetse ndetse n’abaturage muri rusange.
Iyi kinamico yakinwe mu buryo bushushanya uko RTLM yakoraga, yeretse abari bitabiriye uko iyo radio yabibye urwango mu mitima y’Abahutu muri rusange.
Iyo kinamico kandi yakinwe n’abahanga mu gutegura no gukina ikinamico, barimo n’umunyarwenya w’Umunyarwanda, Ntalindwa Diogène wamamaye ku izina rya Atome.
Ntarindwa yakinnye agaragaza uburyo iyi radio yakoresheje kugira ngo ibe icyamamare, ko yashatse abanyamakuru b’abahanga kurusha abandi barimo Habimana bise Kantano, ndetse n’umuyobozi wayo w’ibanze, wari umunyamateka ukomeye witwa Dr. Ferdinand Nahimana.
Umugore witwa Valérie Bemeriki na we yari azi gutangaza amakuru kandi akagira ijwi benshi bakundaga, akaba n’umwe mu bakanguriraga urubyiruko gufata intwaro bagakora Jenoside.
Mu biganiro yatambutsaga, RTLM yakoraga ku buryo abayumva, cyane cyane urubyiruko, bumva ko ifite itandukaniro na Radio Rwanda muri icyo gihe.
Kubera ko Abanyarwanda bamenyaga amakuru bayumvise kuri Radio Rwanda na RTLM, byoroheye iyi Radio gukwiza ibihuha n’urwango mu Banyarwanda, maze uburyo Jenoside yateguwemo bigatangarizwaho, bikagera ku muturage wo hasi.
Atome yavuze ko uyu mukino werekanwe mu Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, RTLM ikaba Radio yatumye ikoranwa ubukana.
Yavuze ko indi mpamvu ikomeye yatumye bawereka Abanyarwanda, ari ukugira ngo Igihugu kibe igicumbi cyo kwamagana ibyabaye ku buryo bitazongera kubaho ukundi.
Ati “Ngendeye ku birimo kuba mu Karere by’umwihariko mu gihugu cy’abaturanyi, nifuje ko u Rwanda rwaba igicumbi cya nyirantarengwa kuri ibyo bintu, imvugo z’urwango n’amacakubiri ntibihabwe intebe ahantu aho ari ho hose. Uyu mwanya rero ni mwiza w’ubukangurambaga bwo kwamagana imvugo z’urwango.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yavuze ko itangazamakuru ryafashije cyane Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko kuva mu 1959, itangazamakuru ryabaye igikoresho cy’amashyaka n’ubutegetsi mu kwangisha Abahutu Abatutsi, ndetse rigafasha Leta kubishyira mu bikorwa.
Ati “Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya cyera. Amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo.”
Minisitiri Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko bakwiye kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda Igihugu, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira ishema ry’Igihugu n’ubuyobozi bwacyo.
Ati “Urubyiruko ni mwe mugomba kubungabunga aya mahoro dufite, kugira,ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, kandi mugahagurukira kwamagana ikintu cyose cyacamo amacakubiri Abanyarwanda.
Leta ya Kisilamu yaraye yigambye igitero cyagabwe mu cyaro cyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gihitana abantu 20 nkuko byemejwe n’inzego z’ubutegetsi. Ubwo bwicanyi bwabaye ku wa gatanu tariki 07 Mata, mu gace kitwa Musandaba hanze y’umujyi wa Beni, ni kimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abasivili. Ubuyobozi burashinja umutwe w’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) kuba nyirabayazana y'ubwo bwicanyi. Umuyobozi wo mu ngabo za […]
Post comments (0)