Inkuru Nyamukuru

RDC: Abantu 20 baguye mu gitero cy’iterabwoba

todayApril 9, 2023

Background
share close

Leta ya Kisilamu yaraye yigambye igitero cyagabwe mu cyaro cyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gihitana abantu 20 nkuko byemejwe n’inzego z’ubutegetsi.

Ubwo bwicanyi bwabaye ku wa gatanu tariki 07 Mata, mu gace kitwa Musandaba hanze y’umujyi wa Beni, ni kimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abasivili.

Ubuyobozi burashinja umutwe w’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) kuba nyirabayazana y’ubwo bwicanyi.

Umuyobozi wo mu ngabo za leta ya Congo ukuriye Teritwari ya Beni, Col Charles Omeonga, yavuze ko ku wa gatanu imibare bakusanyije y’abahitanywe n’izo nyeshyamba ari 20.

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru aho ubwo bicanyi bwabereye, Anthony Mwalushay, yatangaje ko abakoze ubwo bwicanyi bakoresheje imihoro mu rwego rwo kwirinda kumvikanisha urusaku rw’imbunda rwatuma bahangana n’igisirikare.

Icyo gitero cyagabwe muri imwe mu ntara zazahajwe n’imvururu aho mu mwaka umwe ushize leta ya Congo yahyizeho abayobozi b’abasirikare bagasimbura abasivili mu rwego rwo kugerageza guhosha izo mvururu.

Mu cyumweru gishize ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri RDC zamaganye ubundi bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF mu ntara ya Ituri. Aho abantu 30 baguye muri ubwo bwicanyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bifatanije n’abandi hirya no hino ku Isi, kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye. Hari kandi abanyacyubahiro bahagarariye USA, bari bayobowe na Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, abahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye. Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Matilde Mukantabana, yashimiye […]

todayApril 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%