Inkuru Nyamukuru

Tchad: Ambasaderi w’u Budage yirukanywe

todayApril 9, 2023

Background
share close

Leta ya Tchad yatangaje ko yahaye ambasaderi w’u Budage amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwayo.

Mu itangazo guverinoma ya Tchad yashyize hanze rivuga ko Ambasaderi Jan Christian Gordon Kricke umaze imyaka hafi ibiri n’igice muri icyo gihugu, yirukanywe kubera agasuzuguro no kwitwara mu buryo butabereye umudiplomate.

Gusa ariko ntabwo leta ya Tchad ivuga icyo Ambasaderi w’u Budage azira.

Umukozi w’ambasade y’u Budage aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, yavuze ko bataramenyeshwa ku mugarago ibijyanye n’iyurukanwa ry’Ambasaderi wabo.

Mbere yo koherezwa muri Tchad, Ambasaderi Kricke yahagarariye igihugu cye muri Niger, Angola na Philippine.

Umwe mu bantu bo muri leta ya Tchad yabwiye AFP ko Ambasaderi Kricke yagaragaje kenshi ukwivanga muri politike ya Tchad no gukoresha imvugo zibiba amacakubiri. Yongeyeho ko kenshi yagiye yandikirwa inyandiko asabwa kubihagarika, ariko akabirengaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banataha ahabumbatiye amateka yayo

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri ‘Place du Souvenir Africain’, ahafunguwe ku mugaragaro ahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo Kwibuka, hanashyirwa indabo mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro bikwiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa IBUKA muri Senegal, Dr Yves Rwogera Munana, yagarutse ku nzira […]

todayApril 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%