Inkuru Nyamukuru

Abimukira 20 baburiwe irengero muri Mediterane

todayApril 10, 2023

Background
share close

Abimukira basaga 20 baburiwe irengero abandi babiri barapfa, nyuma y’aho ubwato bwari bubatwaye bwibiriye mu nyanja ya Meditarane hagati ya Tuniziya n’u Butaliyani.

Ishyirahamwe ry’Abadage rishinzwe ubutabazi, Nadir, ryatangaje ko ryashoboye gutabara abandi 22 bari muri ubwo bwato ndetse ribajyana mu kirwa cya Lampedusa. Ubwo bwato bwari butwaye abo bimukira bwarohamye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru.

Mu barokotse harimo abagabo n’abagore baturuka mu bihugu bya Kameruni, Cote d’Ivoire na Mali, nkuko byatangajwe na Ingo Werth, kapitene w’ubwato butabara.

Abimukira hafi 40 nibo bari muri ubwo bwato ubwo baturukaga mu mijyi Sfax muri Tunizia.

Ibiro ntaramakuru by’u Butaliyani, ANSA, ryatangaje ko abagore 9 bari mu barokotse.

Mu misi mike ishize, abimukira babarirwa mu bihumbi nibo bageze ku kirwa cya Lampedusa cy’Ubutaliyani giherereye ku birometero hafi 150 uva ku nkengero za Tunizia.

Minisiteri y’u Butaliyani ishinzwe umutekano yatangaje ko abimukira 14.000 bamaze kugera mu Butaliyani kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimiye abafashe u Rwanda mu mugongo muri ibi bihe byo Kwibuka

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bo hirya no hino ku Isi, bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Paul Kagame Umukuru w’Igihugu yabinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2023. Muri ubu butumwa kandi, yakomeje avuga ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza ukuri abashaka gushakira indi nyito ibyabaye mu Rwanda. Yagize ati "Kuri […]

todayApril 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%