Inkuru Nyamukuru

#Kwibuka29: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse Jenoside yakorewe abatutsi

todayApril 10, 2023

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique na Sudani y’Epfo, bifatanyije n’umuryango mugari w’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi bo muri Guverinoma zo muri ibyo bihugu, abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye n’abaturage mu kwifatanya n’abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Muri Repubulika ya Centrafrique, umuhango wo kunamira abazize Jenoside wabereye mu kigo cy’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU 2-7) giherereye Kaga-Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi, witabirwa n’abapolisi b’u Rwanda, abasirikare ndetse n’abandi bakozi b’umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSCA).

Ni umuhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, hafatwa umunota wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Madamu Alessandra Trabatoni, wari uhagarariye MINUSCA, yashimye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ko bataheranywe n’amateka.

Yagize ati: “Turashima ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyanyu aho bugeze burwanya ingaruka zasizwe na Jenoside byatumye abanyarwanda badaheranwa n’amateka, bakabasha kwiyubaka igihugu kigatera imbere.”

Yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitanga umusanzu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi ndetse rukaba ari n’intagarugero mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ari ibigaragaza imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bwashyize mu kubaka umuryango nyarwanda ugendera ku ndangagaciro no guharanira amahoro ku isi yose.

Mu gihugu cya Sudani y’Epfo, umuhango nk’uyu wabereye i Malakal mu Ntara ya Upper Nile, ukaba wari wanitabiriwe na Guverineri w’iyo Ntara, James Odok Oyai wari umushyitsi mukuru.

Mu butumwa yatangiye muri uwo muhango, yihanganishije abanyarwanda, ashimira umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho.

Yagize ati :”U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo kubera amateka cyanyuzemo, kikaba ari nacyo kiyigobotoramo kikabasha kwiyubaka, kikagera ku rwego rw’iterambere ry’ubukungu mu buryo bugaragarira buri wese.”

Yakomeje agira ati:”Kubaka ubumwe, guharanira imibereho myiza y’abaturage no kwishakamo ibisubizo byafashije ubuyobozi bw’u Rwanda kuvana igihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo bikwiye kutubera isomo ridufasha natwe kwivana mu bibazo bitwugarije.”

Guverineri Odok yasoje asaba abari mu butumwa bw’amahoro mu masomo bigisha bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano muri icyo gihugu, ko bajya bashyiramo ajyanye no gukunda igihugu n’amateka y’uko u Rwanda rwacyemuye ikibazo cy’amoko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abimukira 20 baburiwe irengero muri Mediterane

Abimukira basaga 20 baburiwe irengero abandi babiri barapfa, nyuma y’aho ubwato bwari bubatwaye bwibiriye mu nyanja ya Meditarane hagati ya Tuniziya n’u Butaliyani. Ishyirahamwe ry’Abadage rishinzwe ubutabazi, Nadir, ryatangaje ko ryashoboye gutabara abandi 22 bari muri ubwo bwato ndetse ribajyana mu kirwa cya Lampedusa. Ubwo bwato bwari butwaye abo bimukira bwarohamye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru. Mu barokotse harimo abagabo n’abagore baturuka mu bihugu bya Kameruni, […]

todayApril 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%