Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimiye abafashe u Rwanda mu mugongo muri ibi bihe byo Kwibuka

todayApril 10, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bo hirya no hino ku Isi, bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yabinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2023.

Muri ubu butumwa kandi, yakomeje avuga ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza ukuri abashaka gushakira indi nyito ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati “Kuri abo bashaka amagambo yabo bita ibyo Igihugu cyacu cyanyuzemo, Kwibuka ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kurushaho kwegera ukuri.”

Kuva tariki 7 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bayobozi bihanganisha Abanyarwanda, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Mussa Faki Mahammat wa AU, Louise Mushikiwabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Buhinde: Amahanga yasabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Buhinde, ugategurwa na Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu na Gandhi Mandela Foundation, Amb. Mukangira Jacqueline yasabye amahanga gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, witabiriwe n’abayobozi baturutse muri Guverinoma y’u Buhinde, Abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi. Ambasaderi Mukangira mu butumwa yatanze, yavuze […]

todayApril 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%