Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, avuga ko uru rwego rwataye muri yombi Murindababisha Edouard, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Management Specialist), wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni.
Dr Murangira yagize ati “Ni umukozi wari ushinzwe Data Management wakoreraga mu Karere ka Nyamagabe. Hari amashusho yagaragaye mu minsi ishize mu matariki ya mbere y’uku kwezi, amugaragaza ari gukora iby’urukozasoni mu kabari gaherereye ku Muhima”.
Dr Murangira avuga ko ayo mashusho amwerekana arimo gukora imibunano mpuzabitsina mu ruhame, akvuga ko ibyo byaha bihanwa n’amategeko.
Ati “Ni ibyaha bihanwa n’amategeko kuko ari ibikorwa by’urukozasoni. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhima, akurikiranyweho icyo cyaha”.
Dr Murangira avuga ko umugore bari kumwe muri ayo mashusho bikiri mu ibanga ry’iperereza, ndetse bikazamenyeshwa nyuma y’ibyarivuyemo.
Aramutse ahamijwe iki cyaha, Murindababisha yahanishwa igihano cy’igifubgo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri.
Dr Murangira agira inama abantu yo kwirinda ibikorwa by’urukozasoni kuko bihanwa n’amategeko.
Ati “Hari ibintu ureba ukibaza niba uwabikoze atazi ko ari bibi. Icya ngombwa ni uko abaturage bagomba kumenya ko ibikorwa by’urukozasoni bitemewe muri Sosiyete Nyarwanda, ndetse ko bihanwa n’amategeko”.
Tariki ya 1 Mata uyu mwaka, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina.
Bivugwa ko byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.
Ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, ku wahamijwe icyaha cy’urukozasoni, ari nacyo uyu mugabo akurikiranyweho.
Ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique na Sudani y'Epfo, bifatanyije n'umuryango mugari w'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni umuhango witabiriwe n'abandi banyacyubahiro barimo abayobozi bo muri Guverinoma zo muri ibyo bihugu, abayobozi bakuru b'Umuryango w'Abibumbye n'abaturage mu kwifatanya n'abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu gihe cy'iminsi […]
Post comments (0)