Inkuru Nyamukuru

Antonio Guterres yasabye amahanga kongerera imfashanyo Somalia

todayApril 11, 2023

Background
share close

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye UN, Antonio Guterres, yatakambiye imiryango mpuzamahanga ngo yongere imfashanyo y’ubutabazi igenerwa Somalia.

Guterres yageze muri iki gihugu kuri uyu wa kabiri mu kwezi kw’igisibo cy’abayislamu, Ramazani, mu gihe hari amapfa akaze.

Muri uru ruzinduko rwe rwa kabiri muri Somalia kuva mu mwaka wa 2017, Antonio Guterres, yavuze ko abaturage ba Somalia bakwiye gushyigikirwa n’amahanga kugirango babashe guhangana n’amapfa no gukomeza kurwanya umutwe w’al-Shabab.

Yakomeje avuga ko muri gahunda y’ubutabazi ya 2023, habonetse gusa 15% by’amafaranga yasabwe. Avuga kandi ko Somalia idakeneye gufashwa cyane gusa mu bibazo by’ubutabazi, ahubwo no mu bikorwa by’umutekano mu gihugu cyane ko iki gihugu gihanganye na al-Shabab mu gihugu rwagati no mu bice by’amajyepfo.

Umunyamabanga mukuru wa UN Guterres yagendereye Somalia bwa mbere muri Werurwe 2017. Cyari igihe icyo gihugu cyari cyugarijwe n’amapfa, ndetse UN yaburiye ko ashobora kuvamo inzara bishingiye no kuba imvura yari yarabuze.

Somalia yiteze ko uruzinduko rwa Guterres ruzagaragaza uburemere bw’ikibazo ifite cyihutirwa, n’uko ibintu bihagaze. Bityo amahanga akaba yatanga igisubizo cyihuse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura barashwe nyuma yo kwanga guhagarara

Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye Kigali Today ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%