Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Imodoka yaguye munsi y’umukingo

todayApril 11, 2023

Background
share close

Imodoka nto ifite plaque RAE 873 F yari itwawe na Nizeyimana Jean Bosco, yaguye munsi y’umukingo muremure, k’ubw’amahirwe abari bayirimo bose bararokoka.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, aho imodoka yari igeze ahantu hanyerera nyuma y’uko imvura yari yiriwe igwa, umushoferi yumvise ko igize ikibazo, asaba abo yari atwaye kwirwanaho bakareba uburyo bavamo.

Ngo bakimara gusohoka mu modoka, umushoferi yakomeje kurwana no kuyigarura mu muhanda, byanze ibirinduka ku mukingo muremure igwa mu gishanga amapine areba hejuru, umushoferi ntiyagira icyo aba nk’uko Kigali Today yabibwiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ingabire Olive.

Yagize ati “Ni umugisha w’Imana, kuba abari bayirimo ntacyo babaye, yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Jean Bosco, itangiye kunyerera abo yari atwaye abasaba kuvamo, basimbutse bakimara kuvamo irenga umuhanda yiyubika munsi y’umukingo”.

Yavuze ko n’ubwo iyo modoka yaguye ahantu habi, inagwa nabi, uwo mushoferi atigeze agira ikibazo na gito.

Ati “Ni Imana yabirindiye kuba abo yari itwaye ntacyo babaye, ariko reka mvuge ko ari igihe kiba kitaragera, n’ubu ababonye uwo mushoferi akimara kurokoka iyo mpanuka, bahoze badutera urwenya ngo yahise ajya kwiha byeri ngo ashime Imana ko arokotse, nta kibazo na kimwe yigeze agira”.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023, iterwa n’ubunyerere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

USA: Umukecuru w’imyaka 78 yatawe muri yombi ashinjwa gutera akiba banki

Umugore w’imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y’ubujura bwa banki yakoreye muri leta ya Missouri muri Amerika, nk’uko polisi ibivuga. BBC ivuga ko Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri ‘guichet’ ya bank amusaba ibihumbi by’amadorari muri cash. Agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo “Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba”, nuko yatsa […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%