Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Ukekwaho kwica umwarimu wa Kaminuza yarashwe arapfa

todayApril 11, 2023

Background
share close

Dusabe Albert w’imyaka 28 wari ukurikiranyweho kwica umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Dr. Muhirwe Karoro Charles, yarasiwe mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Musengo ahita apfa, nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano.

Byabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa 11 Mata 2023, ubwo uwo Dusabe yajyaga kwerekana bimwe mu byo yakoresheje yica Dr. Muhirwe, ku ya 02 Mata 23.

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Eraste Gakwerere, avuga ko mu masaha ya mu gitondo, ari bwo Dusabe yari agiye kwerekana aho yahishe umuhini yakoresheje mu kwica nyakwigendera.

Avuga ko Dusabe yarwanyije inzego z’umutekano, agashaka kwambura imbunda umupolisi, ari nabwo yahise yirwanaho aramurasa arapfa.

Agira ati “Nibyo koko yarashwe arapfa arwanya inzego z’umutekano, turasaba uwo ari we wese gutanga amakuru akenewe mu butabera n’ibindi yabazwa kugira ngo bubeho. Turasaba kandi abaturage kwirinda kurwanya inzego z’umutekano igihe ziri mu kazi kazo”.

Gakwerere avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahageze rukomeje iperereza ku rupfu rwa Nyakwigendera Muhirwe Charles, kuko na Dusabe yarashwe agiye kwerekana bimwe mu bimenyetso bikenewe n’ubutabera.

RIB yirinze kugira amakuru itangaza ku rupfu rwa Dr. Muhirwe, ivuga ko ari ukubera impamvu z’iperereza. Icyakora iby’urupfu rwe bikaba byarakomeje kuvugisha benshi, harimo no kuba bavugaga ko Dusabe yiyemerera ko ari we wishe Dr. Muhirwe, akaba yaranishyijikirije RIB sitasiyo ya Nyamabuye akimara kwica uwo mwarimu.

Hari kandi abandi bivugwa ko batawe muri yombi, bakekwaho ubufatanyacyaha no kugambanira Dr. Muhirwe, nabo barimo gukurikiranwa n’ubutabera, mu gihe itangazo ryo gushyingura nyakwigendera rigaragaza ko ashyingurwa kuri uyu wa 12 Mata 2023, mu irimbi rya Rusororo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Imodoka yaguye munsi y’umukingo

Imodoka nto ifite plaque RAE 873 F yari itwawe na Nizeyimana Jean Bosco, yaguye munsi y’umukingo muremure, k’ubw’amahirwe abari bayirimo bose bararokoka. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, aho imodoka yari igeze ahantu hanyerera nyuma y’uko imvura yari yiriwe igwa, umushoferi yumvise ko igize ikibazo, asaba abo yari atwaye kwirwanaho bakareba uburyo bavamo. Ngo bakimara gusohoka mu modoka, umushoferi yakomeje kurwana no kuyigarura mu muhanda, […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%