Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Abakekwaho ubujura 13 bafashwe mu cyumweru kimwe

todayApril 11, 2023

Background
share close

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho ubujura bagafatanwa n’ibyo bibye.

Ibi bintu byose byakuwe mu nzu y’uyu mugore harimo n’umufariso

Avuga ko ikibazo cy’ubujura gihari muri uyu Murenge ariko agashima ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaraza mu gufata no kugaruza ibyibwe.

Avuga ko muri uku kwezi kwa Mata, mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 kandi bafatanwa n’ibintu bikekwa ko bibye nabwo ku ruhare rw’abaturage kuko abenshi ari bo babifatira.

Agira ati “Ubujura burahari ariko hari ingamba zihari zo guhangana nabwo kuko nko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa 13 bafatanwa n’ibyibwe kandi bigizwemo uruhare n’abaturage, ubu na bo bashyikirijwe RIB.”

Ni mu gihe mu kwezi gushize mu Tugari twa Barija na Nyagatare, abaturage bagaragaje abantu bakekaho ubujura 23, batanu mu baketswe basanganwa ibintu mu ngo zabo bikekwa ko byibwe.

Ati “Twakoze umukwabu ku bufatanye na Polisi, mu bantu abaturage batugaragarije ko babakekaho ubujura dufata 23 harimo batanu twasanganye ibyibwe, ugasanga nk’umugabo afite isakoshe y’abagore kandi ntawe agira, abasanganywe mituweli n’indangamuntu zitari izabo, tubashyikiriza RIB.”

Akomeza asaba abaturage kutadohoka ku mugambi wo gufasha ubuyobozi gutahura abajura, batanga amakuru kandi ku gihe kuko bigaragara ko abajura baduturuka kure ahubwo bari mu baturage basanzwe.

Ibitoki ntibirirwa batema

Ikindi ngo ni ugutanga amakuru ku bantu bacumbikira kuko mu bafashwe harimo abaza bacumbika by’igihe gito.

Ati “N’ubwo umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka mu Gihugu ariko agomba no kugaragaza ibyemezo by’uko ari indakemwa mu mico no mu myifatire by’aho yaturutse, haba ku umucumbikira cyangwa umwakiriye by’igihe gito tugomba kumumenya kugira ngo tunakurikirane kuko ashobora kuza hari ibyaha ahunga yakoze aho yaje aturuka.”

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu Mudugudu wa Gihorobwa Akagari ka Rutaraka, hafashwe abantu batatu, harimo abagabo babiri bikekwa ko bibye ibintu bitandukanye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, babibitsa umugore ari naho bafatiwe bitarahakurwa.

Ifatwa ryabyo ryaturutse ku makenga umwe mu baturage yagize, kuko yabonye moto izana ibintu nyuma hagakurikiraho abantu babiri na bo baje bikoreye, binjiye mu nzu ahita abakingirana.

Yahise ahuruza ubuyobozi, basatse mu nzu basangamo ibintu byinshi ndetse bimwe bihita bibona nyirabyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa ONU zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye tariki 7 Mata 2023, ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda kiri i Tomping mu murwa mukuru wa Juba, witabiriwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, abayobozi mu ngabo z’amahanga ziri mu butumwa bwa ONU, abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye, abo […]

todayApril 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%