Inkuru Nyamukuru

Pakistan: Abantu bane bahitanywe n’igisasu, 15 barakomereka

todayApril 11, 2023

Background
share close

Abantu bane bishwe abandi 15 barakomereka nyuma y’igisasu cyari cyatezwe imodoka ya Polisi mu gace karimo isoko mu mujyi wa Quetta, mu majepfo ashyira uburengerazuba bwa Pakistani.

Umutwe Balochistan Liberation Army (BLA) uharanira kwiyomora kuri Pakistan niwo wigambye icyo gitero cyabaye ku wa mbere. Wavuze ko abantu bane bapfuye, barimo n’abaporisi babiri.

Mbere y’iki gitero cyabaye ku wa mbere, abagabo bitwaje intwaro bateye abapolisi muri uwo mujyi wa Quetta, bica abaporisi babiri bakomeretsa umwe. Mugihe umwe muri abo bagabye igitero nawe yishwe na Polisi.

Intara ya Balochistani ibyo bitero byabereyemo irimo ibikorwa by’u Bushinwa by’iterambere bitari bike. Gusa ibi bikorwa byakomeje kwamaganwa n’imitwe yitwaje intwaro iharanira ko iyo ntara yigenga.

Mu cyumweru gishize Pakistani yatangije icyo yise urugamba rwa gisirikare rwo kugerageza kurandurana n’imizi intagondwa z’abayisilamiste.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Mu cyumweru kimwe Abatutsi hafi ibihumbi 50 bari bamaze kwicwa

Urukurikirane rw’iminsi irindwi uhereye tariki ya 07 kugeza ku ya 13 Mata 1994, rugaragaza ko hafi Abatutsi 50 mu za Komini Satinsyi, Gaseke, Ramba na Kibirira, ubu ni mu Karere ka Ngororero, bari bamaze kwicwa mu gihe gito, bigaragaza ko intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi atari ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ahubwo ari umugambi wari warateguwe mbere. Abarokotse ba Kesho bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’ababo Biravugwa mu gihe kuri […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%