Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

todayApril 11, 2023

Background
share close

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) mu gace ka Bangassou, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere no gufata umunota wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa zizira uko zavutse. 

Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, Umuyobozi w’itsinda ry ‘Abapolisi bakorera muri ako gace (RWAFPU-3), yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa na Leta y’igitugu yari ku butegetsi.

Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’amacakubiri byakwirakwijwe na Leta y’igitugu yari ku butegetsi muri icyo gihe nibyo byavuyemo Jenoside yishe inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.” 

Yagarutse ku buryo yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zarokoye ubuzima bw’abicwaga zibohora igihugu zitangiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Rosevel Pierre Louis, uhagarariye MINUSCA muri Bangassou, yavuze ko Loni yifatanyije n’u Rwanda mu kunamira inzirakarengane zirimo abana,  abagabo n’abagore bavukijwe ubuzima bwabo mu myaka 29 ishize.

Yagize ati: “Twifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi duha agaciro imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoresheje mu komora ibikomere byasizwe n’aya mahano yabaye imiryango Mpuzamahanga irebera.”

Yashishikarije abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze, guhagurukira kwamagana ko Jenoside yazongera kuba aho ari ho hose. 

Guverineri w’Intara ya Mboumu nawe wari witabiriye uyu muhango, Yashimiye u Rwanda kuba yarahawe ubutumire bwo kwifatanya n’abandi muri uyu muhango.

Yagize ati: “N’ubwo ubwicanyi bw’indengakamere bwateje ibikomere bikomeye ku bana b’u Rwanda, uyu munsi turishimira ko nyuma y’ayo mahano yagwiririye u Rwanda rwabashije kuyigobotora ubwarwo amahanga arebera, rutera imbere kandi rwishimiwe na buri wese.”

Yakomeje agira ati:” Ndashimira Leta y’u Rwanda kuba yarihutiye kongera gusana imitima yari yarahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inshingano zacu nk’Abanyafurika guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi. “

Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa (RWAFPU-3) ugizwe n’abapolisi 180 bakorera ahitwa Bangassou boherejwe bwa mbere m’Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2022 mu bilometero 720 uturutse Bangui mu murwa mukuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pakistan: Abantu bane bahitanywe n’igisasu, 15 barakomereka

Abantu bane bishwe abandi 15 barakomereka nyuma y'igisasu cyari cyatezwe imodoka ya Polisi mu gace karimo isoko mu mujyi wa Quetta, mu majepfo ashyira uburengerazuba bwa Pakistani. Umutwe Balochistan Liberation Army (BLA) uharanira kwiyomora kuri Pakistan niwo wigambye icyo gitero cyabaye ku wa mbere. Wavuze ko abantu bane bapfuye, barimo n’abaporisi babiri. Mbere y’iki gitero cyabaye ku wa mbere, abagabo bitwaje intwaro bateye abapolisi muri uwo mujyi wa Quetta, bica […]

todayApril 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%