Inkuru Nyamukuru

Imirwano hagati y’Ingabo za Congo na M23 yongeye kubura

todayApril 12, 2023

Background
share close

Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’umutwe wa M23, yatangiye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata, mu birometero 14 uvuye mu mujyi wa Goma.

Imirwano yatangiye saa kumi za mu gitondo mu gace ka Kanyanja muri grupema ya Buhumba.

Ibi byatangajwe na Flaklin Byamungu, umuyobozi wa sosiyete sivile muri komine ya Kibumba, imwe mu zigize teritware ya Nyiragongo.

Byamungu yabwiye VOA ko igitero cya M23 cyaturutse mu gace ka Kanyamasoro ahagana muri parike ya Virunga aho ingabo za leta zifite ibirindiro.

Yongeraho ko ingabo za Congo FARDC zahise, zisubiza ibitero inyuma ariko imirwano irakomeza ndetse bituma abaturage bo muri Komine ya Kibumba ahagana muri grupema ya Buhumba bava mu ngo zabo.

Amakuru avuga ko umuhanda uva Nyiragongo ujya mu teritware ya Rutshuru nawo wahise ufungwa by’agateganyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Simon Habyarimana yitabye Imana

Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani. Musenyeri Simon Habyarimana witabye Imana Habyarimana Simon yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Musenyeri’ nyuma y’uko abaye igisonga cy’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy’u Butaliyani. Amakuru yamenyekanye kuri […]

todayApril 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%