Inkuru Nyamukuru

Kigali: Ukekwaho ubujura aravugwaho gutera umukobwa icyuma

todayApril 12, 2023

Background
share close

Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu nda, aramukomeretsa.

Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro

Abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga uwo muntu yagiye, bihutira kujyana uwo mukobwa Aloysie Mukeshimana wakomerekejwe n’uwo muntu kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvèstre Twajamahoro, avuga ko abajura binjiye muri urwo rugo, umwe aza kubonwa n’uwo mukobwa ahita amukomeretsa n’inkota mu nda no ku ijosi.

Ati “Bitewe n’ibihe turimo byo kwibuka, n’amasaha yinjiriye mu rugo tukabihuza n’uko uyu muryango wacitse ku icumu, twaketse ko yaba yashakaga kubahitana ariko mu byo twamenye twasanze ari umujura washakaga kwiba”.

CIP Twajamahoro avuga ko hari gukorwa iperereza kuri ubwo bujura kugira ngo uwo mugizi wa nabi amenyekane.

CIP Twajamahoro asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko abajura bagira amayeri menshi bitwikira kugira ngo bibe abaturage.

Ati “Ni byiza ko n’abaturage batunga numero z’inzego z’umutekano kugira ngo batange amakuru ku buyobozi no mu nzego z’umutekano igihe habayeho guterwa kugira ngo batabarwe ku gihe”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Batatu bafatanywe magendu y’inzoga za liqueur zifite agaciro karenga miliyoni 5Frw

Ku wa mbere tariki 10 Mata, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ryafashe abagabo batatu bakoraga ubucuruzi bwa magendu nyuma yo kubagwa gitumo bafite amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za liqueur za magendu zifite agaciro ka Frw 5,414,000. Bafatiwe ahazwi nko ku Kinamba, mu murenge wa Kacyiru, batwaye zimwe muri izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina ifite nimero RAD 319 C, ubwo bari bazishyiriye […]

todayApril 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%