Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Simon Habyarimana yitabye Imana

todayApril 12, 2023

Background
share close

Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani.

Musenyeri Simon Habyarimana witabye Imana

Habyarimana Simon yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Musenyeri’ nyuma y’uko abaye igisonga cy’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy’u Butaliyani.

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, mu butumwa bwakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bwifuriza Musenyeri Habyarimana iruhuko ridashira.

Nta makuru yahise atangazwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ku rupfu rwa Musenyeri Habyarimana, ariko ku makuru agera kuri Kigali Today ava muri bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bamuzi, aremeza ko yitabye Imana.

Radio Maria Rwanda, igitangazamakuru cya Kiliziya mu Rwanda, yemeje ayo makuru aho ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ubutumwa bugira buti “Musenyeri Simon Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani, akaba atabarutse afite imyaka 73 y’amavuko. Avuka muri Paruwasi ya Nemba, akaba yari amaze imyaka isaga 48 ari Umusaseridoti”.

Radio Maria Rwanda yakomeje igira iti “Musenyeri Simon Habyarimana yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho yanabaye Igisonga cy’Umwepiskopi”.

Musenyeri Habyarimana wari ufite imyaka 73 y’amavuko, yahawe Ubupadiri mu 1975.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gisozi: Bibutse umunsi Inkotanyi zirasa burende yari igiye kumara Abatutsi

Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, barashima Inkotanyi zihutiye kubatabara, zikarasa burende (blindé) ngo yari kubamara. Kurasa burende yari igeze i Kagugu byatumye Jenoside ku Gisozi ihagararaIyi burende yari igeze i Kagugu mu rugabano rw’uwo murenge n’uwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ikaba yaragizwe urwibutso rw’amateka ndetse bayishyira iruhande ibibumbano bishushanya abasirikare […]

todayApril 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%