Gicumbi: Polisi yafashe ucyekwaho ubwicanyi no kwiba Moto
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafashe umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto nyuma yo kwica nyirayo. Ni ubwicanyi bwakozwe tariki ya 7 Mata, aho uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, bategeye mu nzira umumotari, ubwo yari atashye, mu mudugudu wa Runaba, akagari ka Shangasha, mu murenge wa Shangasha. Yafashwe nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y'uko nyakwigendera w'imyaka 21 y’amavuko yasanzwe yishwe akibwa moto ye. Superintendent of Police (SP) […]
Post comments (0)