Inkuru Nyamukuru

Bibutse Abanyapolitiki bazize Jenoside, bamagana Politiki mbi y’urwango n’ivangura

todayApril 13, 2023

Background
share close

Mu kwibuka Abanyapolitiki bazize Jenoside, hagaragajwe ko politiki mbi y’urwango n’ivangura yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, hibukwa Abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Hashyizwe indabo ku mva z’Abanyapolitiki 13 bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero mu rwego rwo kubibuka no kubaha icyubahiro.

Dr Bizimana Jean Damascène uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko amashyaka yagiye ashingwa ashingiye ku bwoko aho gushingira ku kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bose. Hanashyizweho kandi politiki zitandukanye zigamije kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Repubulika zombi.

Yatanze urugero ko ubwo hashingwaga ishyaka MDR Parmehutu, uwari Perezida Kayibanda Grégoire yavuze ko rije gushyira imbere inyungu z’Abahutu mu Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène

Ati: “Ishyaka ryacu rirareba inyungu z’Abahutu. Tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwishi. Tugomba gusubiza Igihugu bene cyo; Igihugu ni icy’Abahutu”.

Ibi kandi byiyongereyeho politiki mbi zinyuranye ziheza Abatutsi harimo kubambura uburenganzira ku mitungo y’abari barahunze, ndetse no kubashyiriraho amananiza muri gahunda nyinshi zigenewe abenegihugu.

Ibi byagiye bitiza umurindi ukudasenyera umugozi umwe kw’Abanyapolitiki ahubwo bakomeza kubiba urwango mu gihe kirenga imyaka 20 ari rwo rwagejeje mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko Leta izirikana uruhare rw’Abanyapolitiki bibukwa ku bwo kwitandukanya n’ikibi ndetse bakanabizira mu gihe cya Jeonside. Yavuze ko iyo haza kuboneka Abanyapolitiki benshi bahakana urwango rwari rwarimitswe Jenoside iba itarashobotse kuko yahagarikiwe n’abandi banyapolitiki b’urwango bari benshi icyo gihe.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ubu yatangiye icyerekezo gishya cy’imiyoborere myiza igamije ubumwe, iterambere ridaheza ndetse na Demokarasi. Na none ariko yasabye Abanyarwanda gusigasira iyo ntambwe imaze guterwa kuko uyu munsi hari abacyifuza ko Igihugu gisubira mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ati: “Ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorerewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo biracyagaragara hamwe na hamwe mu gihugu ndetse bikomeje kwiyongera mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Abagize uruhare muri Jenoside yakorerewe Abatutsi barakidegembya. Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ukaba utarareka n’umugambi wo kongera gukora Jenoside mu Rwanda. Buri wese rero arasabwa kurwanya abo bose batifuriza u Rwanda amahoro”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Ukekwaho ubujura no gutera umukobwa icyuma yafashwe

Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda. Rushigajiki Emmanuel ukekwaho ubugizi bwa nabi yafashwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije Kigali Today ko uyu musore Rushigajiki […]

todayApril 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%