Inkuru Nyamukuru

Kigali: Ukekwaho ubujura no gutera umukobwa icyuma yafashwe

todayApril 13, 2023

Background
share close

Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.

Rushigajiki Emmanuel ukekwaho ubugizi bwa nabi yafashwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije Kigali Today ko uyu musore Rushigajiki yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko ari we wakoze icyaha cy’ubujura akinjira mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, agasiga anakomerekeje umukobwa witwa AloysieMukeshimana w’imyaka 23.

Ati “Abaturage batanze amakuru ko ari we wabikoze kuko bari babonye imyenda yambaye ndetse n’uwo mukobwa yateye icyuma yari yamubonye isura, habaho guhana amakuru, arashakishwa arafatwa”.

Rushigajiki akimara gufatwa, yiyemereye ko ari we winjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, agiye kuhiba aza kubonwa n’umukobwa wabo amutera icyuma, arimo ashakisha uburyo bwo gusohoka akagenda.

CP Kabera avuga ko uyu musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kanombe kugira ngo ashyikizwe inzego z’ubutabera.

Ku makuru y’uko uyu musore Rushigajiki yavuye iwabo yarahakoze ibyaha byo kugonga umuntu n’igare agapfa agahita atorokera muri Kigali, CP Kabera avuga ko bagiye kubikurikirana bakabikoraho iperereza basanga ari byo na byo akabihanirwa.

CP Kabera atanga ubutumwa ku bantu bakora ubujura ko ntaho kwihisha bafite mu gihugu cy’u Rwanda kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi zikora amasaha yose.

Ati “Abajura n’abandi bose bafite umugambi wo gukora ubugizi bwa nabi bigabiza ibya rubanda ntaho kwihisha bafite kuko inzego z’umutekano zikora amasaha yose. Icyo nababwira ni ukubireka kuko uzabyishoramo azakurikiranwa n’amategeko”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’Ababiligi zanenzwe kuba zarasize Abatutsi bari bazihungiyeho

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko hazirikanwa uburyo amahanga yatereranye Abatutsi bicwaga muri icyo gihe. Habayeho urugendo ruva ahahoze ETO-Kicukiro rwerekeza i Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka urugendo abishwe […]

todayApril 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%