Inkuru Nyamukuru

Malawi: Abantu 17 barimo n’abana baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato

todayApril 13, 2023

Background
share close

Abantu 17, barimo n’abana batatu, baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bari barimo burohamye mu mugezi ku wa gatatu rwagati muri Malawi.

Polisi yavuze ko itsinda ry’abantu 22 bari barimo kwambuka umugezi wa Rusa, berekeza mu muhango wo gushyingura mu karere ka Mchinji. Batanu muri bo bashoboye koga bava muri uwo mugezi.

John Nkhoma, Umuyobozi wa polisi muri ako gace, yabwiye urubuga Zodiak Online rwo muri icyo gihugu ko ubwo bwato bwari buto ugereranyije n’abo bagenzi bwari butwaye.

Kuri uyu wa kane, abandi bakora ubutabazi bitezwe gutangira igikorwa cyo gushakisha abo baburiwe irengero.

Hagati aho, abayobozi bo muri ako karere bagiriye inama abahatuye kwirinda kugenda mu bwato mu migezi yabayemo imyuzure.

Malawi irimo gusubira mu buzima busanzwe nyuma yuko mu kwezi gushize inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura nyinshi yishe abantu 511 naho abandi 533 baburirwa irengero.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bibutse Abanyapolitiki bazize Jenoside, bamagana Politiki mbi y’urwango n’ivangura

Mu kwibuka Abanyapolitiki bazize Jenoside, hagaragajwe ko politiki mbi y’urwango n’ivangura yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni. Ibi byagarutsweho mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, hibukwa Abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Hashyizwe indabo ku mva z’Abanyapolitiki 13 bashyinguye mu […]

todayApril 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%