Inkuru Nyamukuru

Mali: Umujyi wa Tidermene wigaruriwe n’intagondwa za leta ya Kiyisilamu

todayApril 14, 2023

Background
share close

Abarwanyi bashamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu bafashe umujyi wa Tidermene, usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Menaka mu Majyaruguru ya Mali.

Abayobozi ndetse na bamwe mu babibonye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko iyo ntara hafi ya yose iri mu biganza by’abajihadiste.

Umujyi wa Tidermene uguye mu biganza by’intagondwa nyuma y’imirwano yari imaze amezi muri ako karere gatuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi.

Ubuyobozi bwose bwo muri iyo ntara buri mu biganza by’uwo mutwe. Uwo mujyi wafshwe mu ijoro ryo ku wa mbere.

Abasivile babarirwa mu bihumbi baguye mu ntambara zabaye muri ako karere, abandi bahunga ingo zabo ku bwinshi. Bamwe bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Niger.

Umuryango w’Abibumbye UN ndetse n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko abajihadiste bahise batangira guhana abaturage bari ku ruhande rwa Leta cyangwa abanze kwifatanya nabo ku rugamba. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uko Kayigi yashinyaguriwe n’Interahamwe mu Rwanda no muri Zaire (Ubuhamya)

Kayigi ni umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko yahungishijwe na ba nyirarume, avanwa i Ntongwe muri Ruhango bahungira i Mayunzwe kwa Nyirakuru muri Komini Tambwe y’icyo gihe, ubu naho ni muri Ruhango. Aha ngaha yahahuriye n’akaga gakomeye kuko umuryango we wahatikiriye areba muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyabaye kuri Kayigi n’ubu iyo abitekereje byongera kumubabaza Yaje kugenda arorongotana agera i Kabgayi aho yahuye n’ubuzima bukomeye burimo […]

todayApril 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%