Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barifuza ko bisi yatwaraga Abatutsi bavanwa i Kabgayi bajya kwicirwa no kurohwa muri Nyabarongo, yagirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kuko isobanuye uburyo Leta yashyiraga imbaraga mu kurimbura Abatutsi.
Bibukiye kuri Nyabarongo aharoshywe Abatutsi, bashyiramo indabo
Babitangarije mu gikorwa cyo gusoza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatuti, cyabereye ku mugezi wa Nyabarongo, aho izo modoka ubundi zari zisanzwe zitwara abagenzi, zifashishijwe mu gutwara Abatutsi bavanwa i Kabgayi, bakajya kwicirwa ku mugezi wa Nyabarongo bakanarohwamo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, avuga ko Leta yakomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka no gushyiraho ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, ariko hakiri ibindi bikwiye gukomeza kwinjizwa muri ayo mateka, kugira ngo adasibangana.
Avuga ko bisi zakoreshejwe batunda Abatutsi bavaga i Kabgayi, ari ikimenyetso nk’ibindi bishyirwa mu nzibutso cyangwa inzu z’amateka, ku buryo aho yabagezaga bagiye kwicwa ikwiye kuba ihari, nayo ikajya isobanura amakuru y’uko bicwaga.
Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe
Agira ati “Bisi ni kimwe mu bikoresho byakoreshejwe bavana Abatutsi hirya no hino, by’umwihariko i Kabgayi. Kugira ngo dukomeze kwibuka neza ni ngombwa ko nayo yazanwa hano nk’ibindi bimenyetso, bishyirwa ahantu hafite amateka y’umwihariko wo kwica Abatutsi”.
Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyiman Gilbert, avuga ko na we yumva ikimenyetso cy’amateka nka bisi, cyashyirwa ku mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, kuko abarokotse Jenoside bazi amateka y’izo modoka n’ingaruka zabagizeho.
Ati “Abarokotse Jenoside bafite amateka akomeye kuri iriya bisi, zavanaga abantu i Kabagayi zibazanye kwicirwa kuri Nyabarongo. Hari aho ziri zapfuye ziparitse, baduhaye imwe ikaba hano nk’ikimenyetso cy’amateka yaho ntacyo byaba bitwaye”.
Bakoze urugendo rugana kuri Nyabarongo aharohwagwa Abatutsi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba Nyabarongo yaratwaye Abatusti benshi batazwi umubare, kandi hakoreshejwe intwaro zitandukanye zirimo n’imodoka zitwara abagenzi, ari kimwe mu bigaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kuko hari abakomeje kuvuga ko ari ubwicanyi busanzwe cyangwa gusubiranamo kw’abaturage.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nay o byakozwe mu cyunamo kuva tariki 7-13 Mata 2023, ikaba igaragaza ko abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko biganje mu bafashwe. Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB RIB ivuga ko ibyaha byagaragaye mu Kwibuka ku nshuro ya 28 mu mwaka ushize nta tandukaniro rinini rihari ugereranyije no Kwibuka muri uyu mwaka ku nshuro ya 29. RIB ivuga ko […]
Post comments (0)