Nyiramusarange Anastasie umukecuru w’imyaka 97 utuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, yagize ibyishimo ubwo yasurwaga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Burega, Abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo kumufata mu mugongo nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni muri gahunda y’ishuri rya IPRC Tumba, yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, babaha n’umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, abasaga 100 bakaba bamaze gucanirwa.
N’ubwo bigaragara ko ageze muzabukuru, ni umukecuru ukunda kuganira akanezerwa cyane iyo abonye abamusura n’abamuganiriza, aho agaragaza amarangamutima ye ndetse akifuza ko uwamusuye adataha.
Bakimugeraho mu rugo yaganirije urwo rubyiruko mu buryo bwo gutebya, abahungu akababwira ati “Aho nabereyeho nta mugabo none ndamubonye, mpobera cyane ariko urabona ndi inkumi mbi? ese ko uje kuntereta utarafata irembo? wagombaga kubanza gufata irembo mbere yo gusaba umugeni, ese uzankwa angahe?”.
Uwo mukecuru warokotse Jenoside, mu bana icyenda yabyaye, bane barishwe harokoka batanu ari nabo bakurikirana ubuzima bwe.
Abarwanyi bashamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa leta ya kiyisilamu bafashe umujyi wa Tidermene, usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Menaka mu Majyaruguru ya Mali. Abayobozi ndetse na bamwe mu babibonye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP ko iyo ntara hafi ya yose iri mu biganza by’abajihadiste. Umujyi wa Tidermene uguye mu biganza by’intagondwa nyuma y’imirwano yari imaze amezi muri ako karere gatuwe n'abantu babarirwa mu bihumbi. Ubuyobozi bwose bwo muri iyo […]
Post comments (0)