Inkuru Nyamukuru

Uko Kayigi yashinyaguriwe n’Interahamwe mu Rwanda no muri Zaire (Ubuhamya)

todayApril 14, 2023

Background
share close

Kayigi ni umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko yahungishijwe na ba nyirarume, avanwa i Ntongwe muri Ruhango bahungira i Mayunzwe kwa Nyirakuru muri Komini Tambwe y’icyo gihe, ubu naho ni muri Ruhango. Aha ngaha yahahuriye n’akaga gakomeye kuko umuryango we wahatikiriye areba muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyabaye kuri Kayigi n’ubu iyo abitekereje byongera kumubabaza

Yaje kugenda arorongotana agera i Kabgayi aho yahuye n’ubuzima bukomeye burimo uburwayi, inzara no kubaho atazi ko buri bucye kubera ubwicanyi bwakorwaga n’Interahamwe.

Kayigi ageze i Kabgayi yahavuye akurikiye impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire muri icyo gihe. Inzira yose yagiye ahura n’Interahamwe zigashaka kumwica akazirokoka ku buryo bw’igitangaza.

Mu rugendo rwe, yaje kugirirwa impuhwe n’umwe mu miryango yiteguraga guhunga uza kumuhererekanya n’izindi mpunzi ziramwambukana muri Congo i Goma, aho muri Congo (yahoze yitwa Zaire) ntiyabaye mu nkambi ahubwo yajyanwe mu muryango w’umukire witwa Gakwavu wamuhaye nyina ngo ajye amumara irungu.

Uyu mukecuru ariko yari afite urwango rukomeye rw’Abatutsi maze n’ubwo Kayigi yari yaramuhishe ko ari Umututsi, aramutoteza bikomeye akamukoresha imirimo ivunanye kandi yari yarashyizeho abazajya bamukubita gatatu ku munsi. Hari n’ubwo yigeze kumuzirika ku cyobo cy’umusarani wuzuye.

Ibi Kayigi yabibayemo igihe kinini.

Amafoto agaragaza Kayigi mu bihe bitandukanye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abana batazi inkomoko bifuza umwishingizi kuko ngo hari uburenganzira badahabwa

Abana batazi inkomoko bitewe n’uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside abo bana bakiri bato cyane, bavuga ko kutagira uwababera umwishingizi bituma batagirirwa icyizere ngo babone uburenganzira nk’abandi Banyarwanda. Kalisa akiri umwana ndetse n’igihe yari amaze kuba mukuru Kalisa yamenye ubwenge ari mu rugo rwa Annonciata n’umugabo we rwari ku Muhima, bakaba baraje gusezererwa mu Nkotanyi, batangira gucuruza mu Mujyi wa Kigali. Annonciata yaje kubura ubushobozi bwo kurera Kalisa, […]

todayApril 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%