Perezida Paul Kagame yabye mugenzi we ea Benin Patrice Talon kuzasura u Rwanda ku matariki bazumvikanaho binyuze mu nzira za dipolomasi mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibanire y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagirirye uruzinduko muri Benin kuva ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 ku butumire bwa mugenzi we Patrice Talon.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Benin, byatangaje ko Perezida Kagame yasabye mugenzi we, Patrice Talon na we kuzagenderera u Rwanda mu gihe cya vuba bikazanyuzwa mu nzira za dipolomasi.
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame na mugenzi we Patrice Talon, bahagarariye isinywa ry’amasezerano anyuranye y’ubutwererane harimo ayo gukuraho ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu kimwe bivuye mu kindi bisoreshwa kabiri, ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ay’ubufatanye mu miyoborere y’inzego z’ibanze, mu iterambere rirambye, ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.
Aha muri Benin Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje basuye ahakorera ikigo cy’iterambere cya Sèmè-City, kigenewe guha ubumenyi bukenewe Abanyafurika bakiri bato binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi, no guhanga udushya.
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga 100 rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri n’abarimu bo muri icyo kigo, ikiganiro cyibanze ku buyobozi bw’urubyiruko rw’Afurika n’ahazaza h’uyu mugabane.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi banasuye ubusitani bwitiriwe Mathieu mu Murwa Mukuru Cotonou bunamira intwari z’abagabo n’abagore ba Benin bemeye guhara ubuzima bwabo mu rugamba rugikomeje muri icyo gihugu rwo kurwanya iterabwoba.
Banasuye kandi icyanya cya Esplanade de l’Amazone cyubatsemo ikibumbano (statue) gifite uburebure bwa metero 30. Ni ikibumbano gisobanura umurava, ubutwari no gukunda igihugu k’umugore w’ubu ndetse n’ejo hazaza w’umunya Benin.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Gtandatu kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Benin Patrice Talon ari kumwe na Madamu we Claudine Talon, igikorwa cyabereye ahitwa la “Paillote des Hôtes” mu Murwa Mukuru Cotonou.
Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RDB ndetse n’abandi.
Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU 1-7) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) yotowe nk’umupolisi w’indashyikirwa. CSP Habintwari ni umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU) ugizwe n’abagera ku 140, ushinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma, ab’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri iki gihugu ndetse na bimwe mu […]
Post comments (0)