Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU 1-7) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) yotowe nk’umupolisi w’indashyikirwa.
CSP Habintwari ni umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAPSU) ugizwe n’abagera ku 140, ushinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma, ab’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri iki gihugu ndetse na bimwe mu bikorwaremezo bikomeye byo muri iki gihugu.
Uyu akaba ari umusaruro w’imikorere myiza ishingiye kuri disipulini, kwitabira umurimo, ubwitange ndetse n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, abereye umuyobozi kuva ryakoherezwa mu butumwa bwa Loni ku itariki ya 20 Gicurasi 2022.
Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru cya MINUSCA (ECHO de la Police) ku nkuru yasohotse tariki ya 14 Mata, igaragaza uko CSP Vincent B. Habintwari, Umuyobozi w’Umutwe wihariye w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abanyacyubahiro, ufite icyicaro mu murwa Mukuru Bangui, ari umuyobozi w’abapolisi waranzwe n’imiyoborere myiza n’ubunyamwuga, umutwe w’abapolisi ayoboye ubasha kugaragaza disipulini n’ubushobozi bwo kubungabunga umutekano nk’uko bisabwa kuva wagera mu butumwa bw’amahoro ku itariki ya 20 Gicurasi 2022.
Bashimangira ko Umutwe w’abapolisi ayoboye wagaragaje umunsi ku wundi, ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kazi ushinzwe ko guherekeza no gucungira umutekano abayobozi bakuru muri guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique barimo; Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’ubutabera ndetse no mu zindi nshingano.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Benin, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, harimo ibijyanye no gufasha Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barimo gusura ibihugu bya Benin na Guinea mu Burengerazuba bwa Afurika, guhera ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, ariko Umukuru w’Igihugu we yageze muri Benin mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Perezida wa Benin Patrice Talon avuga […]
Post comments (0)