Inkuru Nyamukuru

Yafatiwe mu cyuho yiba insinga z’amashanyarazi

todayApril 16, 2023

Background
share close

Umugabo witwa Dukurikiyimana Céléstin yafatiwe mu cyuho, ari hejuru ku ipoto arimo kwiba insinga z’amashanyarazi ahita atabwa muri yombi hamwe n’abandi bantu bane bikekwako bafatanya muri ubwo bujura.

Dukurikiyimana bamusanze arimo akata insinga z’amashanyarazi ku ipoto yari yuriye

Ibi byabereye mu Kagari ka Kidomo, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke mu gitondo ku wa Gatandatu tariki 14 Mata 2023.

Uwo mugabo watahuwe n’abaturage hamwe na Polisi, ubwo bamusangaga yuriye inkingi ifata insinga z’amashanyarazi (ipoto). Yari yambaye mu birenge ibyuma bigenewe kwifashishwa mu kurira amapoto, ari na byo yakoresheje kugira ngo agere kuri izo nsinga basanze arimo akata. Izo nsinga ziyobora amashanyarazi mu ngo z’abaturage zo mu Mudugudu wa Bugogo.

Uwo mugabo ngo asanzwe afite abandi akorana na bo. Ubwo byamaraga kumenyekana, Polisi yahise ibashakisha, ifata bane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yagize ati: “Bose uko ari batanu bafungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Gakenke. Ubwo Polisi yafataga Dukurikiyimana, yaje gutahura ko hari abandi bikekwa ko basanzwe bafatanya muri ubwo bujura. Byabaye ngombwa ko na bo ibashakisha ibona bane muri bo. Bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ngo z’abaturage bo muri uwo Murenge wa Kamubuga kandi bose bafatiwe muri ako gace mugenzi wabo yarimo yibamo izo nsinga, mu Midugudu ya Bucaca na Bugogo.”

Abafashwe barimo uwitwa Tuyishime bivugwa ko yahoze akorera ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) aza kwirukanwa, akaba ari we wanafashaga iri tsinda kubona ibikoresho bakoresha mu kurira amapoto no gukata insinga, akanabafaaha kuzigurisha hamwe n’ibindi bikoresho babaga bibye.

Bimwe mu bikoresho yifashisha mu kurira amapoto ndetse na zimwe mu nsinga Dukurikiyimana yafatanywe

SP Ndayisenga agira ati: “Abaturage bakwiye kumenya ko ibikorwa remezo Leta ibegereza bishorwamo ingengo y’imari y’amafaranga menshi kugira ngo babishingireho biteze imbere. Bakwiye kugira uruhare mu kubirinda umuntu wese wabyangiza cyangwa uwabyiba, kuko bidindiza iterambere ryabo n’Igihugu. Turabasaba gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose babonye cyangwa bakekaho ubwo bujura, yewe n’ababigurisha, kugira ngo bajye batahurwa babiryozwe hakiri kare bataragera ku mugambi wabo”.

“Abangiza ibikorwa remezo na bo turabagira inama yo kubireka, bakamenya ko iminsi yabo ibaze, nk’abandi bose bakora ibyaha. Ntaho bashobora kwihisha cyangwa gucikira Polisi. Bazajya bafatwa kandi babihanirwe hakurikijwe amategeko”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye mugenzi we Patrice Talon kuzasura u Rwanda

Perezida Paul Kagame yabye mugenzi we ea Benin Patrice Talon kuzasura u Rwanda ku matariki bazumvikanaho binyuze mu nzira za dipolomasi mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibanire y’ibihugu byombi. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagirirye uruzinduko muri Benin kuva ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023 ku butumire bwa mugenzi we Patrice Talon. Ibiro by'umukuru w'igihugu cya Benin, byatangaje ko Perezida Kagame yasabye mugenzi we, Patrice Talon na we […]

todayApril 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%