Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo.
Babivuze ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyakarambi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva ahari hariswe Gorogota kubera kuhicira abantu benshi, kugera ku rwibutso hakurikiraho umugoroba wo kwibuka.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga 12,000, yakuwe mu Mirenge ya Kirehe, Kigina, Gatore, Gahara, Musaza, Kigarama, Nyamugari na Mahama.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside utuye ahitwa Nyabigega, yavuze ko mbere ya Jenoside ise yishwe n’umuturanyi, amujijishe ko abana b’ihene ze bagiye mu rutoki rwe ndetse akaba ari nabwo bwa mbere yumvise ijambo inyenzi, rivuzwe n’uwo muturanyi wishe ise.
Mu gihe cya Jenoside abicanyi bishe umuryango we hafi ya wose, hanyuma we afatwa n’umusirikare wamuhohoteye inshuro nyinshi amufatanyije n’interahamwe.
Yagize ati “Kwihorera ntabwo aricyo cyari kuba igisubizo, ariko igisubizo cyatanzwe n’abaduhaye ubuzima kandi kirimo kubaka u Rwanda, ari nabwo butumwa duha urubyiruko n’abadukomokaho.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, yashimye Leta kuba yarabahaye umwanya wo kwibuka ababyeyi babo, abavandimwe n’inshuti kuko bituma babatekerezaho kandi bigakomeza n’imitima yabo.
Yifuje ko urwibutso rwa Nyakarambi rwuzuye vuba rwashyirwamo igice cyagenewe amateka ya Jenoside, ndetse n’umukozi uhoraho uzajya wakira abarugana.
Senateri Bideri John Bonds, yasabye urubyiruko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwima amatwi abashaka kubabibamo ikintu cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Na we yunze mu ry’umuyobozi wa Ibuka, asaba ko amateka ya Jenoside yakorewe i Kirehe yakusanywa vuba, cyane ubuhamya kuko ababufite bashobora kuva mu buzima batabutanze, bityo amateka ya Jenoside ntaboneke yose.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango uhuza bihugu bitunze kurusha ibindi ku isi wa G7, bashimangiye ko ibihugu byabo bishyigikiye Ukraine mu ntambara yashoweho n’u Burusiya, biyemeza guhuza, kwongera no gushyira mu bikorwa ibihano bafatira iki gihugu. Inama y’abaministri b’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi iteraniye mu Buyapani kuva kuri uyu wa mbere, yashimangiye ko u Burusiya bugomba gukura ingabo zabwo n’ibikoresho byazo muri Ukraine vuba na bwangu kandi […]
Post comments (0)