Inkuru Nyamukuru

Ibihugu bihuriye muri G7 byiyemeje kurushaho gukaza Ibihano byafatiwe u Burusiya

todayApril 17, 2023

Background
share close

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango uhuza bihugu bitunze kurusha ibindi ku isi wa G7, bashimangiye ko ibihugu byabo bishyigikiye Ukraine mu ntambara yashoweho n’u Burusiya, biyemeza guhuza, kwongera no gushyira mu bikorwa ibihano bafatira iki gihugu.

Inama y’abaministri b’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi iteraniye mu Buyapani kuva kuri uyu wa mbere, yashimangiye ko u Burusiya bugomba gukura ingabo zabwo n’ibikoresho byazo muri Ukraine vuba na bwangu kandi nta mananiza. Ibyo bikubiye mu itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Buyapani.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Buyapani, Hayashi Yoshimasa, muri iyo nama yaganiraga ku kibazo cy’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, yavuze ko kuvuga rumwe no guhuza kw’ibi bihugu mu gushyira mu bikorwa ibihano bifatirwa u Burusiya ari igikorwa cy’ingenzi.

Nyuma y’uko mu kwezi gushize, Perezida Vladimir Putin atangaje ko igihugu cye kizakoresha intwaro za kirimbuzi muri Belarusi, aba ba minisiyiri bamaganye iyo mvugo bashimangira ko iyo mvugo y’ubuhubutsi y’u Burusiya ku byerekeye ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi itakwihanganirwa.

U Burusiya bwahoze ari kimwe mu itsinda ry’ibihugu 8 mu bikize kurusha ibindi ku isi ariko bwirukanywe muri iryo tsinda kubera ko bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yagaruje arenga miliyoni 1,4Frw yari yibwe umucuruzi

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yagaruje amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 430 (Frw 1,430,000) muri miliyoni ebyiri zari zibwe umucuruzi ahazwi nko muri Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali. Yafatanywe umusore w’imyaka 20 mu mudugudu w’Akabukara, akagari k’Umubuga, mu murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari naho avuka, washyikirijwe ubutabera ngo akurikiranwe, amafaranga yafatanywe asubizwa nyirayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata, mu […]

todayApril 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%