Muri Nigeria, mashyirahamwe y’abakozi bakora mu bijyanye n’ingendo z’indege yatangaje ko guhera kuri uyu wa mbere, imirimo yose ku bibuga by’indege muri icyo gihugu ihagarara kubera icyiciro cya kabiri cy’imyigaragambyo yo kwamagana ibibazo byo gufatwa nabi no guhembwa nabi mu kazi kabo.
Iki gihugu kiravugwamo ibibazo mu byerekeye ingendo z’indege kubera ububi bw’ibikorwa remezo, n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli bitwara indege bituma akenshi ingendo z’indege zihagarikwa.
Hari kandi ibura ry’amadevise rituma kompanyi z’indege zimwe zinanirwa kugaruza ayo zagurishije mu matike.
Itangazo ryasohowe n’amashyirahamwe y’abapilote, ba injeniyeri, abakora ku minara yo kuyobora indege n’abandi bakozi bo ku bibuga by’indege, rivuga ko ku wa mbere no ku wa kabiri nta mukozi n’umwe uzajya ku kazi.
Bazaba bamagana icyemezo cya Leta cyo gufunga ibiro bya bimwe mu bigo by’ indege bikorera mu mujyi wa Lagos mu rwego rwo kwitegura kwagura ikibuga cy’indege.
Ayo mashyirahamwe yatangaje ko iyo myigaragambyo iramutse itageze ku ntego igamije ku wa mbere no ku wa kabiri, bazayikomeza kugeza igisubizo gitanzwe.
Ni mugihe abayobozi muri Minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye n’ingendo z’indege ntacyo baratangaza kuri iki kibazo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe n’uburwari zaberetse zibarokora, mu gihe abicanyi bari bagambiriye kurimbura icyitwa Umututsi. Musabeyezu avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe zabagiriye Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abiciwe ku biro by’icyahoze ari Komini Muhazi, Umurenge wa Gishari […]
Post comments (0)