Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yabanje gusura Guinea-Bissau mbere yo kwerekeza muri Guinea(Conakry)

todayApril 17, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yavuye muri Benin yerekeza muri Guinea-Bissau mbere yo gusura Guinea(Conakry) nk’uko byari byatangajwe ko azasura icyo gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko Perezida Kagame yageze muri Guinea-Bissau mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023.

Perezida Kagame arahura na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló mu biganiro byo mu muhezo byitwa tête-à-tête, bikaza gukurikirwa no kuganira(discussions) kw’abayobozi b’inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

Muri ibyo biganiro bihuza inzego, harabaho no gushyira umukono ku masezerano agamije gukuraho visa ku mpande zombi, kugira ngo abaturage bajye babasha kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi nta nkomyi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi bivuga ko nyuma y’ayo masezerano, Abakuru b’Ibihugu byombi baza kuganira n’Itangazamakuru.

Village Urugwiro ikomeza ivuga ko Perezida Kagame aza kwambikwa umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ’Amílcar Cabral Medal’, ukaba uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.

Perezida Kagame aranasura Igicumbi cyitiriwe Intwari zo muri Guinea-Bissau na Cap-Vert, ari zo uwitwaga Amílcar Lopes da Costa Cabral wari mu Banyafurika barwanyije ubukoroni, ndetse na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinea-Bissau mu myaka ya 1980-1999 na 2005-2009.

U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo na serivisi z’ingendo zo mu kirere.

Perezida Kagame arava muri Guinea-Bissau yerekeza mu gihugu cya Guinea (Conakry), aho aza guhura n’Umukuru w’inzibacyuho w’icyo gihugu, Col Mamady Doumbouya.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rusorezwa i Conakry kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, biteganyijwe ko u Rwanda na Guinea bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Imyigaragambyo y’abakozi igiye guhagarika ingendo z’Indege iminsi 2

Muri Nigeria, mashyirahamwe y’abakozi bakora mu bijyanye n'ingendo z'indege yatangaje ko guhera kuri uyu wa mbere, imirimo yose ku bibuga by’indege muri icyo gihugu ihagarara kubera icyiciro cya kabiri cy’imyigaragambyo yo kwamagana ibibazo byo gufatwa nabi no guhembwa nabi mu kazi kabo. Iki gihugu kiravugwamo ibibazo mu byerekeye ingendo z’indege kubera ububi bw’ibikorwa remezo, n’ibura ry'ibikomoka kuri peteroli bitwara indege bituma akenshi ingendo z’indege zihagarikwa. Hari kandi ibura ry’amadevise rituma […]

todayApril 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%