Ni urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na RIB, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w’itegeko utegurwa mu kunoza imikorere ya Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko bamwe mu banyamakuru n’Abanyarwanda muri rusange baryumvise nabi maze asobanura uko izi nshingano ziteye.
Dr Murangira yagize ati “Bamwe babyumvise nabi, bumva ko Polisi yahawe inshingano zo kugenza ibyaha byakorewe mu muhanda kandi si ko biri ahubwo Polisi yahawe inshingano zo kugenza ibyaha by’impanuka byakorewe mu muhanda, mu nzira za gari ya moshi no mu mazi”.
Dr Murangira avuga ko ibyaha byo mu muhanda icyo gihe byaba birimo no kugenza icyaha igihe umuntu yarwanye n’undi mu muhanda kandi nyamara si ko biri ahubwo bo bazagenza ibyaha bijyanye n’impanuka.
Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu mwaka wa 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Guverinoma yasobanuye ko hari gutegurwa umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rizagaragaza inshingano z’umugenzacyaha n’abandi bakora akazi gasanzwe ko mu muhanda, rikaba ari na ryo rizagena uburyo umugenzacyaha ashyikiriza umushinjacyaha ibyaha yabonye mu muhanda.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gushaka imibiri Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside kigikomeje, ku mibiri yabonetse mbere hakaba hamaze kwiyongeraho imibiri 223. Ati “Kuva tariki […]
Post comments (0)