Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 28 Mata, abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bayakeneye, cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni igikorwa cyatangiye saa mbiri za mu gitondo cyitabirwa n’abapolisi barenga 200 bo mu mitwe n’amashami atandukanye ya Polisi akorera mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso kiri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC).
ACP Rutikanga yavuze ko gutanga amaraso abapolisi bamaze kubigira umuco kandi ko buri mwaka byitabirwa n’abapolisi bakorera mu ntara zose z’igihugu bityo ko basobanukiwe neza akamaro ko kuyatanga.
Yagize ati: “Ku bapolisi ntabwo bigoranye kumva neza akamaro ko gutanga amaraso, kuko bamaze imyaka irenga 7 bitabira iki gikorwa basobanukiwe kandi bumva neza ko afasha abarwayi benshi mu gihugu bayakeneye.”
Yashimiye abapolisi bose, yaba abakorera mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso, yibutsa ko nta ngaruka cyangwa igihombo uwayatanze ahura nacyo ko ahubwo aba afashije mu kubungabunga ubuzima bw’abarwayi.
Uwamahoro Irène ukora mu ishami rishinzwe gukusanya amaraso (NCBT) ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa, yavuze ko gutanga amaraso ari ukurengera ubuzima bw’abarwayi kandi ko bikorwa ku bushake bw’umuntu ku giti cye.
Post comments (0)