Inkuru Nyamukuru

Kenya, Uganda na Tanzania byasabye kuzakira Igikombe cya Afurika cya 2027

todayApril 29, 2023

Background
share close

Ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya byataganje ko byatangiye hamwe ubusabe bwo kuzakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu yo mu 2027.

Biramutse bihawe kwakira iri rushanwa yaba ari kunshuro ya mbere ribereye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba nyuma y’imyaka irenga 50.

Ku wa Kane, tariki ya 27 Mata 2023, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yakiriye ubusabe bw’ibihugu byifuza kwakira igikombe gihuza ibihugu by’ibihangange.

Ubu busabe bw’ibi bihugu uko ari bitatu buriyongera ku rutonde rw’ibindi bihugu by’Afurika nabyo byifuza kuzakira iri rushanwa, birimo Aljeria, Botswana na Misiri.

Mu Ukuboza umwaka ushize, ni bwo inama y’abaministiri muri Kenya yemeye ko icyo gihugu gifatanya na Uganda na Tanzania gusabira hamwe kwakira imikino ya CAN 2027.

Kenya isanga kwakira iyo mikino byakongerera amahirwe ikipe yayo ya Harambee Stars, ifite intego yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Isi cyo mu 2030.

Ministiri wa siporo muri Kenya Ababu Namwamba yavuze ko bizeye ko ubusabe bwabo buzakirwa kandi ko bikenewe ko aka karere kakira iyo mikino.

Ikibazo cy’ibikorwa remezo no kutagira ibibuga biri ku rwego mpuzamahanga rwemewe, biri mu bituma ibihugu byo mu karere bidashobora kwakira amarushanwa akomeye.

Namwamba avuga ko Kenya ifite intego yo kubaka za sitade nshya ikanavugurura izisanzweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa SENA yasabye Abagize Inteko Ishinga Amategeko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Perezida wa SENA, Francois Xavier Kalinda yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyira imbere ubuwe bw'abanyarwanda. Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi ba CND, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku wa Gtanu tariki 28 Mata 2023. Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Sena, Dr Francois Xavier Kalinda, Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille na Minisitiri […]

todayApril 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%