Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Mu isambu ya Paruwasi Mibilizi habonetse indi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

todayApril 29, 2023

Background
share close

Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gushaka imibiri

Utamuriza Vestine uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo gushaka imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside kigikomeje, ku mibiri yabonetse mbere hakaba hamaze kwiyongeraho imibiri 223.

Ati “Kuva tariki 23 Werurwe 2023 kugera tariki 26 Mata 2023 hari hamaze kuboneka imibiri 588, igikorwa kirakomeza mu minsi ibiri haboneka abandi 223, bose hamwe abamaze kuboneka ni 811”.

Ibi bikorwa bizakorwa kugeza iyi sambu yose irangiye kugira ngo babe bizeye neza ko nta mubiri barimo bahinga hejuru udashyinguwe mu cyubahiro.

Iyi mibiri yabonetse muri iyi sambu ya Paruwasi ubwo abaturage bakora mu mushinga CDAT (Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation Project) wo guteza imbere Ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira, bahingaga bakora amaterasi y’indinganire bakabona imibiri bagahita batanga amakuru.

Utamuriza avuga ko buri munsi hagenda hagaragara imibiri y’abantu bishwe, akavuga ko bigaragara ko abari bahungiye muri iyi Paruwasi biciwe muri ako gace, bari benshi cyane bakaba bagikomeje gushakisha kugeza ubwo iyo sambu yose bazayirangiza.

Ibikorwa byo kwibuka byagombaga kuba tariki ya 29 na 30 Mata muri uyu mwaka muri ako gace byarasubitswe kugira ngo habanze hasozwe iki gikorwa cyo gushakisha indi mibiri yaba iri muri iyo sambu ya Paruwasi. Hazakurikiraho igikorwa cyo gutegura uko iyi mibiri izashyingurwa mu cyubahiro.

Utamuriza asaba abakoze Jenoside ndetse n’abandi baturage batahigwaga muri icyo gihe kugira ubutwari n’umutimanama wo kuvugisha ukuri, bagatanga amakuru y’ahakiri imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagerageje kwiroha mu Kivu, Interahamwe zarabakurikiraga zikabiciramo (Ubuhamya)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) Karongi, barifuza ko Abatutsi biciwe mu yahoze ari ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba, ari byo byabaye (IPRC Karongi), bajya bibukwa by’umwihariko ku itariki 15 Mata kuko kuri iyo tariki bishwe batemwe, abandi bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu. Imiryango y’abiciwe i Nyamishaba yashyize indabo mu Kivu mu rwego rwo kubibuka Karenzi Bosco wigaga muri EAFO Nyamishaba waje kurokoka, avuga ko […]

todayApril 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%